Umugore agomba gusobanurirwa iteganyagihe akanahabwa amakuru ku gihe
Ihuriro ry’ibihugu bigize ihembe rigari ry’Afurika ryiga ku iteganyagihe (GHOACOF), ryiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro koroherwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Impuguke zituruka mu bihugu 10 bigize ihembe rigari ryaAfurika (Greater Horn of Africa/GHOA) ziteraniye mu nama i Kigali, zivuga ko Ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe bibangamiye abagore kurusha abagabo.
Ihuriro ry’ibihugu bigize ihembe rigari ry’Afurika ryiga ku iteganyagihe (GHOACOF)
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iteganyagihe n’uburyo rikoreshwa mu bihugu bigize Ihembe ry’Afurika, DrGuleid Artanagira yavuze ko Abagore aribo usanga mu mirimo hafi yose y’urugo ikenera iteganyagihe.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’iteganyagihe (WMO) nawo usaba ibihugu gufasha imbaga y’abaturage bafite ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza, kumenya uko ikirere cyifashe, uyu muryango uvuga ko hashobora gukoreshwa telefone, radio n’ubundi buryo bwo gusakaza amakuru akagera ku bagore bari mu mirimo inyuranye bityo bikabafasha kumenya amakuru y’iteganyagihe ku gihe.
Dr Guleid akomeza asaba Leta z’ibihugu bigize GHOA gukorera abagabo n’urubyiruko ubukangurambaga, kugirango bitabire gufatanya n’abagore mu mirimo ivunanye yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ministiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta atangiza iyi nama mpuzamahanga ku mugaragaro
Ministiri w’IbidukikijeDr Vincent Biruta atangiza iyi nama mpuzamahanga yiga ku iteganyagihe kuri uyuwambereyasabye impuguke gusakaza amakuru asubiza ibibazo bya benshi ku iteganyagihe.
Akomeza asaba ko hagomba ubufatanye n’abantu bose bifuza amakuru y’iteganyagihe, kugirango bagezweho serivisi bakeneye kandi hakabaho uburyo bwo kuvugurura ireme, kwegeranya amakuru y’iteganyagihe ndetse no kuyasakaza, hashingiwe ku ihame ry’uburinganire no gusubiza ibibazo bya benshi.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’ Iteganyagihe kivugako amakuru ateguza abantu itumba ry’ubushize ryageze ku baturarwanda atinze bituma bibasirwa n’ibiza ku rugero rukabije.
Kuri uyu wa kabiri, Umuryango GHOA urateganya gutangaza amakuru ku bihe by’umuhindo bizatangira muriNzeri bikazarangira mu Ukuboza 2018.
Havugimana Eliezer
1,349 total views, 1 views today