Abakozi badafite amasezerano y’akazi azwi, ubusinzi n’ibiyobwabwenge mu banyeshuri ba Lycée Catholique Saint Alain de Mataba.

Lycée Catholique Saint Alain de Mataba (ACEDI MATABA) ni ishuri riherereye mu Karere Ka Gakenke, Umurenge wa Mataba, Akagari ka Gikombe , iri shuri riravugwamo ubusinzi bukabije ndetse n’ibiyobwange mu banyeshuri ibi bigatuma bigira ingaruka ku myitwarire yabo ndetse n’imyigire yabo muri rusange, muri iri shuri kandi havugwamo icyenewabo, ndetse no kuba abakozi baba bafite amasezerano y’akazi atazwi bimwe mu bituma igihe cyose bashobora kwirukanwa.

Vivugwa ko Lycée Catholique Saint Alain de Mataba (ACEDI MATABA) yashinzwe mu mwaka wa 1989 bigizwemo uruhare na Neretse Fabien wari ukomeye muri icyo gihe ndetse afatanyije n’abandi babyeyi batandukanye, uyu Neretse mu mwaka wa 2019  nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Bruxelles rwategetse ko  afungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe  n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu Mwaka wa 2024 Fabien Neretse wari ufungiye mu Bubiligi , yaguye muri gereza yo muri icyo gihugu aho yari amaze imyaka itanu afungiye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ishuri ryakomeje ibikorwa byo gutanga uburezi ku bana b’abanyarwanda kugeza magingo aya.

Ishuri Lycée Catholique Saint Alain de Mataba (ACEDI MATABA) ubu riravugwamo bamwe mu banyeshuri basiba amasomo ahubwo bakishora mu businzi bukabije ndetse n’ibiyobyabwenge ibi bigatuma bashobora kwishora mu bikorwa bibi birimo n’ubusambanyi ibi bikaba bikorwa kubera kudahabwa Discipline ikwiye n’ishuri bikabagiraho ingaruka ku myigire yabo ndetse n’imitsindire yabo muri rusange.

Kuba hari abakozi baba bafite amasezerano y’akazi atazwi igihe ayo masezerano azarangirira, uwo twaganiriye yatubwiye ko bibagiraho ingaruka kuberako ishuri riba ryakwirukana igihe ribishakiye rigushinja amakosa utakoze.

Munyemana Alfred ni izina ryahinduwe kubera impamvu z’umutekano we, agira ati:” ushobora kumara imyaka ibiri udafite amasezerano y’akazi azwi, ibyo rero biba bibi kuko ubuyobozi bw’ishuri bushobora kuza bukagushinja amakosa bugahita bukwirukana kandi wowe utazi icyo uzize mu by’ukuri”.

Munyemana akomeza avuga ko akenshi bashobora kukwirukana aruko hari ushobora gukora akazi kameze nkako wowe wakoraga muri iryo shuri ariko akaba afite icyo apfana n’umwe mu bayobozi bo hejuru b’iryo shuri.

Ati:”kuba bahita bakwirukana nuko hari uba afite icyo apfana n’umwe mu bayobozi bacu noneho akagusimbura kubera ko ibyo uba ukora nawe aba yabishobora, nabyita nk’icyenewabo”.

Nyuma yo kumva ibivugwa muri Lycée Catholique Saint Alain de Mataba (ACEDI MATABA) twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’ishuri bubivugaho maze uhagarariye ishuri Bwana Musabyimana Theoneste mu butumwa yatwoherereje kuri watsapp atubwira ko ibivugwa mu ishuri ahagarariye atari byo.

Ati: “ibi ntabwo ari byo ibyo NESA isaba birubahirizwa abana bose baba mu kigo nkuko NESA yabisabye, abana batsinze kuri 98.5/100”

Hari amakuru avugwa ko Nubwo ishuri Lycée Catholique Saint Alain de Mataba (ACEDI MATABA) ryashinzwe bigizwemo uruhare na Fabien Neretse hari abandi babyeyi bari bafatanyije nyamara bakaba batarigeze babona na rimwe umusaruro w’iri shuri kuko bivugwa ko hari uwaje akaryiyitirira nyamara bo bagasigara ku izina gusa bakaba batagira icyo babaza kubijyanye n’imicungire y’iryo shuri, kandi baragize uruhare mu ishingwa ryayo. ni inkuru umunyamakuru agikurikirana.

Jean d’Amour Biseruka 

 26 total views,  26 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *