Mu gihe INES-Ruhengeri iri mu bujurire , umuhesha w’inkiko yafatiriye imitungo yayo.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021 nibwo , umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Nshimiyimana Anaclet yasohoye inyandiko ifatira imitungo ya kaminuza ya INES-Ruhengeri kugirango harangizwe urubanza yarezwemo na Musanganya Faustin.

iyi nyandiko ikimara gushyikirizwa ubuyobozi bwa kaminuza ya INES-Ruhengeri , Me Nyungura Joseph umwunganizi wayo mu mategeko yahise yandikira Me Nshimiyimana Anaclet amusaba guhagarika irangizwa ry’urubanza RC00110/2020/TGI/MUS na RCA00021/2021/HC/MUS .Kuko izi manza zibanziriza iza juririwe mu Rukiko rw’Ubujurire ku wa 18/11/2021 sa kumi n’iminota mirongo itanu n’icyenda .

Iki kirego kikaba kitarafatirwa umwanzuro n’Urukiko rw’Ubujurire nkuko biteganwa n’ingingo ya 52 y’itegeko N0 30/2018 ryo kuwa  29/04//2018 rigena ububasha bw’inkiko.

 

Me Nyungura Joseph yandikiye kandi Perezida w’Urukiko Rukuru , Urugereko rwa Musanze  amusaba gutesha agaciro inyandiko mpuruza yashyizwe ku rubanza RCA00021/2021/HC/MUS.

Ati:”Nshingiye ku ngingo ya 159 y’itegeko N022/2018 ryo ku ya 29/04/2018 ryerekeye imanza z’imbonezamubano , iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ivuga ko”Iyo ibihe byo kujuririra urubanza  biteganwa n’amategeko bitararangira cyangwa rwarajuririwe irangizwa ryarwo riba rihagaze keretse iyo urukiko rwagennye ko rurangizwa by’agateganyo.”

Me Nshimiyimana Anaclet ,abajijwe impamvu yihutiye kujya gufatira imitungo ya kaminuza ya INES-Ruhengeri kandi yari yamenyeshejwe ko urubanza RC00110/2020/TGI/MUS na RCA00021/2021/HC/MUS , rwajuririwe mu Rukiko rw’Ubujurire , yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko nta gaciro yahaye iriya nyandiko y’umwavoka mugenzi kuko umwanzuro w’urukiko ukurwaho n’urundi rubanzwa.

Abajijwe icyakurikiraho mu gihe iriya nyandiko mpuruza yashyizwe ku rubanza RCA00021/2021/HC/MUS, iteshejwe agaciro Me Nshimiyimana Anaclet yavuze ko bazakira umwanzuro w’urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *