Musanze-Burera na Gicumbi:Croix Rouge Rwanda yatanze matera 300 n’amacupa y’isabune 720

Tariki 15 kugeza tariki 17 Ukuboza 2021,  Croix-Rouge y’u Rwanda nk’ umufasha wa leta  yatanze ibikoresho mu bitaro no mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka  Musanze, Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyepfo.

Buri Karere kabonye matera ijana n’amakarito y’amacupa y’isabune yo gukaraba byose hamwe ni matola 300 n’amacupa 720 y’isabune y’amazi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri,Dr Muhire Philbert, yavuze ko igikorwa Croix rouge y’u Rwanda ikoze ari indashyikirwa , cyane ko matera zije zunganira izari zisanzwe , bityo abarwayi n’abarwaza bakaba babonye ubufasha muri ibi bihe turimo byo kwirinda no gukumira icyorezo  cya Covid-19.

Ati “Ndashimira cyane Croix-Rouge mu bufasha bukomeye iduhaye buje bwunganira ubwo twari dufite .Abarwayi bagomba kuba bafite ubwisanzure .Izi matera ziradufasha gukomeza  gufata neza abarwayi n’abarwaza batugana.Aya masabune nayo aradufasha gukaraba cyane, kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert ( Photo:Captone)

Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta ikaba ifite ibikorwa binyuranye mu Tutere twa Musanze, Burera na Gicumbi.Yafashije mu miryango 360 ; itanga inkunga y’amafaranga yo kubaka ubwiherero, n’ubukode bw’inzu n’ibikoresho byo mu nzu .Yubaka  n’ubukarabiro 6 ku bigo by’amashuri bitandukanye.

Nyiraminani Delphine, ni umwe mu banyeshuri bari muri kaminuza , wishyuriwe na Croix Rouge y’u Rwanda .Avuka mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka  mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.Avuga ko iyo atabona ubufasha bwa Croix Rouge y’u Rwanda aba yarandagaye none ageze ku rwego rw’intiti za kaminuza.Nyiraminani Delphine  yiga muri kaminuza ya INES-Ruhengeri mu ishami rya  Land Survey ( Photo:Captone)

Ati :“Ndashimira Croix-rouge y’u Rwanda , yandihiye amashuri ni igikorwa cyiza cyane.Iyo ntashye mu muryango , abandi bana bagira ishyari ryiza , bakumva bajya ku ishuri.Ariko mbere tukiri mu mashyamba twumvaga kwiga bitatureba , none ni intambwe yo kwishimira.”

Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta ikaba yarateye inkunga   imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka,  bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, bituma  biteza imbere .

Nyirazuba Marie Claire ati “Croix-rouge  y’u Rwanda yadukuye mu mashyamba,itugurira amasambu .Ubu  turahinga ibirayi , ibigori ingano n’ibindi, abana bacu  bariga nta kibazo”

Nyirazuba Marie Claire , umwe mu basigajwe inyuma n’amateka ( Photo:Uwitonze Captone)

Kamanzi Axelle, Visi Meya  w’imibereho myiza wa Musanze na mugenzi we wa Burera Mwanangu Théophile, bashimye  Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta ,  kugoboka utu Turere mu rwego rw’ibiza cyangwa ubundi bufasha butandukanye burimo ibikoresho binyuranye muri gahunda y’ubuzima.

Axelle Kamanzi , visi meya w’imibereho myiza wa Musanze ( Photo:Gasabo)

Mwanangu Théophile, visi meya wa Burera ( Photo:Captone Uwitonze)

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, atangaza ko Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze ibintu byinshi mu Turere twa Gicumbi, Burera na Musanze.Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel( uri hagati)

Ati:”Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yagobotse abaturage bagera kuri 360 bo muri utwo Turere bahuye n’ibiza bahabwa amafaranga yo kubaka ubwiherero , ubukode bw’amazu, kandagira ukarabe n’imyambaro .Hakaba harubatswe ubukarabiro 6 ku bigo by’amashuri.Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta izakomeza gutera inkunga utwo Turere uko ubushobozi buzagenda buboneka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *