Croix-Rouge y,u Rwand yizihije umunsi mukuru w’ubutabazi bw’ibanze ku isi yose

  1. Ku wa  Gatandatu tariki 13 Nzeri, 2025 , mu Rwanda ndetse no ku isi yose  Croix-Rouge na Croissant Rouge  bizihije   umunsi mukuru w’ubutabazi bw’ibanze.Byumvihariko mu Rwanda insanganyamatsiko  yari  :” Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.“

Emmanuel Mazimpaka ushinzwe itumanaho no gutsura umubano  yabwiye itangazamakuru ko icyo gikorwa ubuyobozi bwa Croix rouge y’ u Rwanda bwagikoze buri kumwe n’abakorerabushake bayo  binyuze mu gutera ibiti byo  gufata ubutaka, ibyera imbuto ziribwa n’ibindi bitandukanye biba ku muhanda mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubutabazi bw’ibanze ni ubutabazi bw’ibanze no kubungabunga ibidukikije. Ibyo bijyana nyine no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Iyo mihindagurikire rero iteza ibiza birimo ubutayu, inkangu, amapfa…bigatuma twe nka Croix Rouge dutabara abantu kandi bitagira ikiguzi.”

Umuyobozi muri Croix Rouge ushinzwe itumanaho no gutsura umubano Emmanuel Mazimpaka yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ashimira by’umwihariko abaterankunga ba Croix Rouge y’u Rwanda bagize uruhare mu iterambere ry’ubutabazi bw’ibanze muri Croix Rouge y’u Rwanda nk’ umufasha wa Leta .

Mazimpaka ati:”Hari ibikorwa bitandukanye Croix Rouge y’u Rwanda  nk’umufasha wa leta imaze kugeraho birimo hoteli iri mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ifite ibyumba 28, ikaba yaratwaye Miliyoni Frw 800. Byumvikane ko amafaranga ava muri iryo shoramari afasha abaturage kugobokwa mu gihe bahuye n’ibiza cyangwa ibindi bizazane.Hano ku  cyicaro gikuru cya Croix Rouge y’u Rwanda ku Kacyiru huzuye amazi azakorerwamo ubucuruzi bw’inzego zitandukanye burimo inzu zigurisha imiti, aho abantu bafatira amafunguro ndetse n’amacumbi 200 asanzwe acumbikira abayigana.

Uwitonze Captone

 563 total views,  563 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *