Muri APEFE Mweya nta ngengabitekerezo irimo ahubwo huzuyemo uburiganya n’ubujura

Ayo ni amwe mu magambo y’abanyamuryango ba APEFE Mweya,  bavuga ko nta  ngengabitekerezo iri mu ishyirahamwe ryabo  ko ahubwo habayemo uburiganya n’ubujura mu gihe yayoborwaga na Ndakaza Laurent.

Musabyimana  Eliab visi perezida w’umuryango yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko nta ngengabitekerezo irimo ko ahubwo ari  iturufu Ndakaza  akoresha mu rwego rwo gukanga bamwe mu banyamuryango ngo batamubaza umutungo wa APEPFE-Mweya.

Musabyimana  Eliab ati:”Ayo magambo avugwa na Ndakaza Laurent mu buryo bwo gusisibiranya ideni yafashe ku giti cye  no kugurisha umutungo wa APEFE-Mweya .Icyo nakubwira nuko Akarere ka Rubavu kashyizeho komisiyo yo gusuzuma iyo ngengabitekerezo.Iyo komisiyo yari  igizwe n’inzego z’umutekano:RIB, uhagarariye ingabo na polisi n’uwari uhagarariye  Akarere ushinzwe Education .Akarere kamaze gusuzuma , kagasanga harimo uburiganya kandikiye  RGB, gutesha agaciro , icyangombwa cya Actions Des Parents Pour l’Education et La Formation Des Enfants (Apefe Mweya).”

Musabyimana  Eliab akomeza avuga ati:” Basanze nta ngengabitekerezo irimo ahubwo yarahinduye izina .Basaba urwego rw’imiyoborere (RGB), gukurikirana icyo kibazo.Ubundi Ndakaza  yagiye ahindura inyito y’umuryango ariko bigakomeza byitwa APEFE-Mweya mu buryo bwo kujijisha abanyamuryango. Yafashe  ideni  ku giti cye  mu izina rya Actions Des Parents Pour l’Education et La Formation Des Enfants (Apefe Mweya), muri banki ya Kigali atanga ingwate ya  Association des Parents pour l’Education et la Formation des Enfants-Mweya (APEFE – Mweya).

Musabyimana avuga ko nta munyamuryango  ku giti cye cyangwa umuyobozi wa association runaka wemerewe  gufata ideni Inteko rusange y’umuryango itabizi ngo ibimuhere uburengenzira.

Musabyimana ati:”Ubundi inteko rusange niyo yiga ku kibazo cy’umutungo, basanga bagomba kwitabaza ikigo cy’imari cyangwa banki bagategeka inama y’ubutegetsi (CA), kwaka ideni mu buryo buzwi bagatanga ingwate.Niba nta  ngwate  bashaka  ubaha Succession  de garantie.Ibyo byose Ndakaza yabikoze wenyine yaka ideni mu izina Actions Des Parents Pour l’Education et La Formation Des Enfants (Apefe Mweya),  ntiyaha BK, Succession  de garantie yahawe na  Association des Parents pour l’Education et la Formation des Enfants-Mweya (APEFE – Mweya). “

Ngo uburiganya bwakozwe Ndakaza yaka ideni muri BK, ni bwo bwakozwe mu guteza cyamunara umutungo wa Association des Parents pour l’Education et la Formation des Enfants-Mweya (APEFE – Mweya). Ngo abanyamuryango bamaze kumenya ko hari ideni Association des Parents pour l’Education et la Formation des Enfants-Mweya (APEFE – Mweya), ifitiye BK, bayandikiye bayisaba kumenya uko deni ringana basaba ko baryishyura ariko byarangiye BK,ntacyo ibasubije.

Musabyimana  Eliab ati:”Mwigeze mwumva  umuntu usaba banki kuyishyura ideni ikanga . Mu 2018, APEFE-Mweya yandikiye BK,  itambamira umutungo, isaba kumenya solde ngo abanyamuryango bishakemo ubwishyu bazasigare bakurikirana uwabatangiye ibintu, ariko BK, ntacyo yakoze, ahubwo yagaragaye mu gihe umutungo wacu watezwaga cyamunara.”

Mu ntangiriro z’ Ukwakira 2020,umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Umulisa Clémence, yaje guteza cyamunara inyubako z’iki kigo kubera umwenda wa miliyoni  mirongo ine (40.000.000 ferws) zafashwe n’ubuyobozi biteza impagarara kuko abanyamuryango bitambitse umuhesha w’inkiko.

Musabyimana  Eliab ati:”Iyi cyamunara ntiyubahirije amategeko.Hari abantu 2 gusa bazwi nk’abakomisiyoneri  uwa gatatu bivugwa ko ariwe waguze bamuhamagaye kuri telefoni ngo aratanga angahe !Kandi nabo babiri ntibari ku nyubako ya APEFE-Mweya bari bahagaze mu muhanda.APEFE-Mweya yandikiye inzego bireba ngo iteshe agaciro cyamunara y’abantu 2 b’abakomisiyoneri.”

Ndakaza avuga ko iriya ngwate bayizi  ati :”Barabeshya iriya ngwate narayisanze si njyewe wayitanze nasanze irimo.Bariya bantu bafite ubugome bwinshi iyo batagushaka baba batagushaka. “

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko  Ndakaza  ariwe nyirabayazana w’ibibazo bya APEFE-Mweya, kuko yakuweho agumana amakonti no kwakira ubukode bw’inzu z’ikigo .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *