“Abaganga bagomba kurushaho kwita ku buzima by’umubyeyi igihe amaze kubyara bagakurikira n’ibimenyetso byahinduka ku mubyeyi”- Dr Ndimubanzi

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nzeri 2018 i Kigali hateraniye inzobere mu buvuzi by’abagore harebwa uko hakurikiranywa indwara zigaragara ku by’umubyeyi mbere yo kubyara na nyuma.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko abaganga bagomba kurushaho kwita ku buzima by’umubyeyi igihe amaze kubyara bagakurikira n’ibimenyetso byahinduka ku mubyeyi.

Akomeza agira ati : “ Mu byukuri ntabwo twifuza ko hagira umuntu ubura ubuzima bwe cyane cyane abyara ku bintu bishobora kwirindwa hakiri kare”. Akomeza agira inama ababyeyi kwipimisha ishuro enye zagenywe hakiri kare kugira ngo umuganga abashe gukurikirana ubuzima bwe kandi ko hagiye kongerwa ishuro zo kwipimisha k’umubyeyi kugira ngo hagabanywe ingaruka zose zaterwa n’uko umubyeyi atakurikiraniwe igihe.

Leta iri gushyira imbaraga mu kwigisha abaganga aho kuri iyi nshuro harangije abaganga 13, kandi ko hagiye kongerwa amavuriro, ingobyi z’ababyeyi no gushishikariza abagabo gukurikirana ubuzima bw’umugore utwite.

Prof. Dr Stephen Rulisa, umuyobozi w’ishami ry’ubuganga na Farumasi muri kaminuza y’u Rwanda

Prof. Dr Stephen Rulisa, umuyobozi w’ishami ry’ubuganga na Farumasi muri kaminuza y’u Rwanda avuga ko mu ntego bari bihaye mu mwaka wa 2020 ko baba bageze kubaganga bize gukurikirana ubuzima bw’abagore 100 batangira iyi ntego mu myaka itandatu ishize bari bafite abaganga 20 none kuri ubu bakaba bageze ku baganga 50.  Prof. Dr Stephen Rulisa avuga ko bazagera ku ntego mbere y’igihe bihaye.

Christine Ashimwe ushinzwe ubuvugizi akaba ari nawe washinze Rwanda clot awreness network ihuriro ry’abadamu bagize ikibazo cyo kuvura kw’amaraso  mu mitsi y’imijyana cyangwa imigarura avuga ko bahujwe n’uko abadamu benshi bajyaga bapfa batamenye ikibishe bikamenyekana ari uko hapimwe umurambo w’uwishwe n’iyi ndwara kandi abaganga batarabimenye mbere y’uko iyo ndwara yica uwo mubyeyi. Ati : “ Ni yo mpamvu twatangije uyu muryango kugira ngo dushishikarize abagore kumenya no kwipimisha ububi bw’iyi ndwara” Akomeza agira ati: “ Nk’ihuriro twiyemeje gukuraho icyo cyuho dukoresha ubuvugizi ku bagore. Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu bitaro bitatu harimo ibitaro bya kaminuza Kigali ( CHUK), ibitaro byitiriwe umwami Fayisari, n’ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Muri Werurwe 2016 ni bwo Ashimwe yagize igitekerezo cyo gushinga uyu muryango nyuma yo kubyara akagira indwara yo kuvura kw’amaraso kugira ngo abagore bamenye gukurikirana iyi ndwara banayipimishe hakiri kare ariko akanashishikariza n’abaganga mu gukomeza gushishikariza abagore kuyipimisha. Uyu muryango Rwanda clot awreness network umaze kugira abagera kuri 50 bahuye n’iki kibazo. Uyu muryango kandi ukorana n’abaganga ndetse n’abashakashatsi”.

Source: Kinyamateka

 48,310 total views,  149 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *