Musanze:Abaturage barasabwa gukora cyane, bakagira nabo ibyo bikorera, kuko Leta itazabakorera byose.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Musanze, yateranye ku wa 19/09/2025 aho mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yibukije ko abaturage babarizwa mur’iyo ntara by’umwihariko mu karere ka Musanze basabwa gukora cyane, bikagira uruhare mu kwikemurira ibibazo byabo bashoboye kuko Leta itazabakorera byose.
Yagize ati: Icya mbere nasaba abaturage, ni ukumva ko nabo bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa, ntibumve yuko Leta ariyo izabakorera byose.”
Guverineri Mugabowagahunde yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze agira ati “Twasanze barakoze urutonde rw’abaturage babo bafite ibyo bakeneye, ari abadafite ubwiherero, ari ababa mu nzu zishaje, abadafite za matora n’ibindi umuturage akenera mu buzima bwe bwa buri munsi, yongeraho ko kuba urwo rutonde bararuhaye ibyiciro, bizabafasha hamwe n’abafatanyabikorwa babo mu gukemura bya bibazo, bakurikije uburemere bwa buri cyiciro ariko na none n’abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa.”
Guverineri Mugabowagahunde yanze gusoza adakomoje ku kibazo gikomeye kijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bubarizwa hagati y’Umurenge wa Gacaca mu kagari ka Kabirizi na Cyabararika mu Murenge wa Muhoza.
311 total views, 4 views today