Amahererezo y’inzoga bita Dundubwonko n’icyuma ni ahe
Umucurunzi yafashe inanga ye araririmba ngo “Bucya kukira amaherezo azaba ayahe”.None abanywi bishwe n’inzoga bita Dundunko , Bareteta , Umumanurajipo , Yewemuntu na Muhenyina amaherezo azaba ayahe?
Zimwe muri izi nzoga ntizihenze kuko zigura hagati ya 400 n’igihumbi (1000 frw) cyangwa 1500 frw, benshi mu bazinywa zibangiriza ubuzima kubera kuzinywa bisa nko kuziyahuza cyane ko hari abazinywa batariye.
Ingero z’abo zimaze guhitana ni benshi:Tariki ya 19 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Mutsinda mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, umugabo w’imyaka 33 yategewe kunywa amacupa arindwi y’izi nzoga kuko abo bari kumwe bemezaga ko atayamara, bamubwira ko nayamara bari buyishyure.
Abari bitabiriye uwo mukino bemeza ko uwo mugabo ageze ku gacupa ka gatanu ari bwo yamerewe nabi bamujyana kwa muganga birangira yitabye Imana.

Mu Karere ka Musanze tariki ya 8 Nyakanga 2025 uwitwa Ryarambabaje yitabye Imana azize inzoga , abaturage bavuga ko batunguwe n’urupfu rwe nyuma yo kuba ku Cyumweru yari yiriwe ari kunywa inzoga z’inkorano zirimo ‘Nzoga ejo’ ndetse na ‘Cana rumwe’ muri santere ya Gatyata iherereye mu mudugudu wa Gakenke akagari ka Nturo mu murenge wa Rwaza, agakomereza mu bukwe bw’umuturanyi wabo.
Abaturage bavuga kuba zica abazinywa ubuziranenge bw’izo nzoga buba butizewe bitewe n’uburyo zengwamo ndetse n’ibyo abazenga bashyiramo bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku buzima bw’uwazinyoye.
Umwe ati: “ Numva bavuga ngo bashyiramo amatafari ahiye, pakimaya, amajyane n’ibindi bintu bisaza ubwonko waba uyinyoye mu gitondo ukabyuka wavunaguritse , umutwe wabaye saramala ntujye gukora!”
Impamvu abo basinzi bazikunda kugeza n’ubwo bamwe zibahitanye ngo akenshi usanga zigura make, bityo bakazinywa batitaye ku ngaruka zishobora kubagiraho.
Uwitonze Captone
719 total views, 722 views today

