Maboko wari Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS yaba yazize iki

Burya akaryoshye ntigahora mu itama koko, ujya kumwa ngo runaka yagizwe umuyobozi bwacya 2 ukongera ngo yakuwe ku kazi.

Byumbikane ko hafi mu Rwanda abari mu buyobozi ntawe umenya amakosa yabo, keretse iyo bavuyeho nibwo za radio runwa zitangira gucicika ngo yazize iki cyangwa iki!Hari igihe biba aribyo cyangwa ataribyo nka wa mupfumu wabwiye injiji imuzaniye amafaranga ngo nitabyara ikimasa irabyara inyana kandi koko bikaba byo.

Hari bamwe mu bayobozi bakuwe ku mirimo yabo amagambo agacicikana ngo imbehe yubamye ngo arabaho ate , hashira ukwezi cyangwa amezi 2 ingata  ikongera ikagwa , Hi Excellence akamwibuka ubwo akaba arongeye atamiye ku mbehe ya FPR.

Ingero zirahari:Uwavuzwe cyane ko yubikiwe imbehe ni Hon.Gatabazi JMV. Uyu mugabo yabonye imyamya myinshi kandi myiza muri leta ya Kigali.Icyo yibukirwaho nuko yakuwe ku mwanya wa Guverineri  nyuma awusubiraho ndetse agirirwa icyizere ubu ni MINALOC. Ngirango mu minsi ishize hari video yakanyujijeho ari kumwe na Nyakubahwa Paul Kagame.Bivugwa ko abayinyujije ku mbuga ngurukanabumenyi si ukumukunda ni ukumukoza isoni.

 

 

Mu minsi ishize hari uwaduhaye amakuru ngo hari minisita wagonze imodoka ya ambasaderi  w’u Bushinwa kandi bishoboke ko ari Minisitiri Gatabazi, tumubajije avuga ko ibyo bintu aribwo bwa mbere abyumvise.

Ati:”Ariko nagorwa Gatabazi pe!Mugonga duhuriye he.?”

Undi uvugwa ni Hon.Bampoliki,umwana wo mu batindi witeje imbere akaba agejejwe mu rukiko ariko yibitseho miriyari nyarwanda.Uyu mushi ngo yaje muri Capital yicukurira toilet,yiyigira kaminuza abandi bagaramye .Nyuma abona  ikiraka cyo gukina ikinamico, kubera ubuhanga no kurusha abaswa guhakwa azamurwa mu ntera aba depite ndetse na  minisitiri.

.

Bwana Bampokiriki Eduwarido , umunyarwanda yaciye umugani ati:”Burya uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri.”Kirazira gutaranga umubyeyi  mu ruhame!Nubwo urwego rw’Umuvunyi rutarakubaza aho wakuye miriyari, umutungo wa mbere ni inama  n’impuhwe za nyoko!Kuko akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu.

Ni bake bafite ipeti nako urwego rwa depite cyangwa minisitiri muri iki gihugu biteje imbere nkawe kuko hari ababonye amahirwe nkayo bayapfusha ubusa nka wa mugani w’amatarenta , ubwo uwahawe 5 na 3 bayabyaje umusaruro naho uwahawe rimwe akayapfurika !

Tugarutse kuri Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, uyu mugabo nta bigwi byinshi azwiho , bamwe bavuga ko kumuhagarika ari nko guhagarika umuzamu , wananiwe gucunga neza ibya shebuja .Ariko hari abavuga ko yaba ari muri dosiye ya Edouard Bamporiki.

Ariko ntiyihebe kuko ntawiheba agihumeka  ibyiza biri imbere  n’Abanyamisiri babuze ibyo kurya Imana ibaha Manu ,ikindi yibuke ko  umukati w’umwana Imana irara iwukaranze!Naho avoka y’imbwa imanuka ihiye!

Uwitonze Captone

 3,888 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *