Abana bakina umupira bahawe Noheri na perezida Kagame na Infantino wa FIFA
Ni igikorwa cyateguwe mu gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda no kwifuriza abana bawukina Noheli Nziza. Abana bacyitabiriye baturutse mu marerero 11 yo hirya no hino mu gihugu.
Abo barimo abakobwa 100 bo mu marerero atanu batarengeje imyaka 13 n’abatarengeje imyaka 15 n’abahungu 120 batarengeje imyaka 11, 13 na 15, baturutse mu marero atandatu. Bose baherekejwe n’abatoza babo 10.
Perezida Kagame yashimye Gianni Infantino wahisemo kwizihiriza Noheli ye mu Rwanda, akifatanya n’abana bakina umupira w’amaguru.
Ati “Ndatangira nshimira Infantino kuko we n’umuryango we, bashoboraga kwizihiriza Noheli ahandi, bakaruhuka, ariko bahisemo kuza hano kugira ngo basangire Noheli namwe mu buryo bwa ruhago. Wakoze cyane Gianni.”
Yongeyeho ko uretse kuba umupira w’amaguru ushimisha abantu, ugira uruhare mu kuzana amahoro hagati yabo.
Ati “Iyi stade yitwa Amahoro Stadium, aha ni ho hantu hakwiriye. Dukoresha umupira w’amaguru mu gutanga amahoro nubwo tudafite amahoro ahagije mu karere kacu, ariko twahoze tuwukoresha mu kuyageza muri aka karere n’ahandi.”
Mu ijambo rye, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda ku gikorwaremezo cyiza cya Stade Amahoro rufite, avuga ko ari ahantu heza hazabera imikino ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe 2026.
Yakomeje agira ati “Bana, ndagira ngo mbabwire ko nishimye kandi ntewe ishema no kuba ndi hano. Noheli Nziza kuri buri wese. Ni mwe twishimira, ni mwe dushyize imbere nk’abana b’u Rwanda, igihugu cyiza.”
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye FIFA ku ruhare ikomeje kugira mu iterambere rya ruhago mu Rwanda aho kuri ubu hari kubakwa ibibuga bine bigezweho i Gicumbi, Rusizi, Rutsiro no kuri FERWAFA, binyuze muri gahunda yayo ya “FIFA Forward”.
Yongeyeho ati “Ibyo bizafasha gukomeza kwitoza, guhuza abantu bose muri siporo no kuzamura impano zabo.”
Gianni Infantino yavuze ko atari byo gusa bazafatanyamo n’u Rwanda kuko bateganya no kuhubaka ibibuga 20 bizajya hirya no hino mu gihugu mu bigo by’amashuri.
Umutoza wa Paris Saint-Germain Academy, Umunyana Séraphine, yavuze ko kuba abana bahawe imipira bizabafasha kubakurikirana kuko uko umwana akora ku mupira kenshi ari uko bimufasha gukuza impano ye.
Biteganyijwe ko imipira 5000 ari yo izatangwa hiryo no hino mu gihugu binyuze muri iyi gahunda ya “FIFA Football Festival”.



679 total views, 679 views today

