Saint Joseph Integrated Technical College – SJITC Nyamirambo yibutse ku ncuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi

Tariki ya 28 Kamena 2019 Abafureri, incuti n’ababyeyi   barerera mu kigo cy’ishuri rya  Saint  Joseph  Integrated Technical College (SJITC – Nyamirambo) , bibutse ku ncuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ni ikikorwa cyaranzwe no kunamira inzirakarenganze  no gushyira indabo ku rwibutso ruri muri icyo kigo

Binyuze mu biganiro bitandukanye byaranze amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cya gikoroni kugeza ku mateka mabi y’ubwicanyi yaranze ingoma ya Kayibanda na Habyarimana ku ruhande rw’abanyeshuri biga muri  SJITC Nyamirambo babona  ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ngombwa kuko  bibafasha kumenya neza amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no guharanira ko bitazongera ukundi.

Zimwe muri izo ngamba ngo ni uguhangana n’abakwirakwiza ibikorwa bitanya abantu, kugaragaza abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gusaba gukomeza guca umuco wo kudahana.

Umwe mu banyeshuri uri mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside ‘AERG’ muri  SJITC Nyamirambo yavuze ko kuba ikigo bigamo kibashyiriraho gahunda yo kwibuka ni uburyo bwihariye bwo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda bibafasha gusobanukirwa uburyo bagira ubumwe ndetse bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Byose bidukura mu rujijo tukamenya ukuri, tugahumurizanya nk’abanyarwanda kandi bidufasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu nyuma yo kumva uburyo igihugu cyasenywe n’abanyarwanda.”

Fureri Pie Sebakiga,umuyobozi wa SJITC Nyamirambo yatangaje ko kwibuka bituma abanyeshuri kimwe n’abarezi barushaho kwiyubakamo abanyabwenge beza igihugu giteze. Bitandukanye n’abitwaga abahanga ariko bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Fureri Pie Sebakiga ati:”Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi icyapfuye cya mbere ni umutima wa muntu. Dushingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ku ncuro ya 25 Kwibuka  Twiyubaka,  abantu bashishikarizwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira ibyagezweho.Ku rubyiriko ni umwanya mwiza wo gutoza abantu kubana neza dore ko abato ari bo bazavamo umuryango w’ejo hazaza.Abato bakwiye gukomeza kwigishwa urukundo n’ubumwe. “

Aimee Rosine UWIJURU

 2,746 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *