Perezida Kagame yanakiriye Wendy Singer wabaye Umuyobozi Mukuru wa AIPAC n’itsinda bari kumwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Senateri Daines “baganiriye ku guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika, umutekano w’Akarere ndetse no ku mahirwe ajyanye no kwagura ubufatanye mu by’ubukungu.”

Ku mugoroba wo ku 19 Gashyantare 2026, Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye Perezida w’Icyubahiro w’Umuryango uharanira isigasirwa ry’Inyungu za Israel muri Amerika, AIPAC, Lee Rosenberg, Umwanditsi Saul Singer, wanditse ibitabo ‘Start-Up Nation’ na ‘The Genius of Israel’ bigaruka kuri Israel.

Start-Up Nation ni igitabo kigaragaza uburyo Israel nk’igihugu gito cyari gifite umutungo utari mwinshi yabashije kuba igihangange mu bijyanye no guhanga ibishya no kwihangira imirimo.

Ni mu gihe The Genius of Israel ari igitabo cyibanda ku muco wa Israel wo guhanga ibishya, kikagaruka ku muco w’Abanya-Israel, imbogamizi iki gihugu cyahuye na zo n’indangagaciro zafashije iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kuba ikimenyabose mu bijyanye n’ikoranabuhanga rihambaye n’ubucuruzi burishingiyeho.

Perezida Kagame yanakiriye Wendy Singer wabaye Umuyobozi Mukuru wa AIPAC n’itsinda bari kumwe.

Village Urugwiro yakomeje iti “Baganiriye ku gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye no guhanga ibishya, kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga.”

U Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye haba uburezi, ubucuruzi, ubuzima, umutekano n’ibindi.

Nko mu bukungu raporo y’ibikorwa byo mu 2024 y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze ishoramari ry’agera miliyoni 441,3$ yashowe mu mishinga 31 itandukanye.

Ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 368,9$, aho ibicuruzwa byahererekanyijwe n’impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n’aho serivisi zikiharira miliyoni 294$.

Ku wa 5 Ukuboza 2025 na bwo u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$, akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i i Washington D.C muri Amerika.

Mu Ukwakira 2025 kandi Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yahuriye i Washington n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ingufu, Chris Wright, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu guhanga ibishya mu rwego rw’ingufu, ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, gaz karemano ndetse n’icukurwa n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zifatanya n’u Rwanda mu guteza imbere umutekano mu Rwanda no mu Karere. Ku wa 4 Ukuboza 2025, hashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari amaze igihe kinini aganirwaho.

Yashyizweho umukono mu muhango wabereye i Washington na Perezida Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC imbere ya Donald Trump.

AIPAC yo ni umuryango ukomeye, ugizwe n’abantu bavuga rikumvikana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yashinzwe mu 1951, igira inama ngarukamwaka, aho abifuza kuyobora Amerika bagaragariza uburyo bazabanira Israel cyangwa ibihugu bifite aho bihurira na yo.

Yakoze byinshi birimo kumvisha Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika guha ubufasha Israel mu 1951, ubwo yari ihanganye n’imbaraga zashakaga ko ihagarikirwa inkunga zo gutuza impunzi z’Abahayudi muri Israel.

Yanakoze ubuvugizi ku bufasha mu bya gisirikare, hubakwa ubucuti bw’akadasohoka hagati ya Amerika na Israel nyuma y’uko Amerika yari imaze kuyemera nk’igihugu mu 1948.

AIPAC inagira uruhare mu guha ubumenyi abakandida bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, harimo no kumenya umubano w’ibi bihugu, ikabafasha mu birebana n’amikoro, igafasha abaperezida ba Amerika gutambutsa gahunda zabo mu Nteko Ishinga Amategeko, babitura ubufasha badahwema guha Israel.

 801 total views,  90 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *