Kigali: Polisi yafashe abakwirakwizaga amavuta atemewe

Ku wa Kane  tariki ya 28 Mata, Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) bafashe uwitwa Ndayishimiye Theophille na Murengera Narcisse, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Bafatiwe mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, akagari ka Bibare mu mudugudu w’ Inyamibwa.

Ndayishimiye yafatanwe amacupa 127 y’amavuta atandukanye yangiza uruhu, naho Murengera afatanwa amacupa 120, bose bakaba bafatiwe mu isoko rya Kimironko aho bacururiza.

Abafashwe uko ari babiri basanzwe bacuruza aya mavuta kuko uyu Murengera si ubwa mbere ayafatanwe kuko mu kwezi kwa mbere ku uyu mwaka yafatiwe mu mukwabo wabereye mu mujyi wa Kigali acuruza amavuta yangiza uruhu, arafungwa akaba yararangije igihano.

Ibi ni bimwe mu bikorwa bimaze  igihe bikorwa mu turere twose tw’igihugu  aho abakora ubu bucuruzi n’abayisiga bibutswa ko amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo,  arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima. Abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Akaba ari nayo mpamvu Leta yashyize imbaraga nyinshi mu gukumira icuruzwa ry’aya mavuta, aho inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’igihugu zahagurukiye iki kibazo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya ari umusaruro w’ibikorwa  Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ikora byo gufata abacuruzi bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi nka Mukorogo.

Yagize ati: “ Tumaze iminsi dufata abantu nka bariya bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo kuko aya mavuta yaciwe mu Rwanda. Turasaba abacuruzi kureka kuyacuruza kuko amayeri bakoresha yose yaramenyekanye, aba bafashwe bavuga ko bayahabwa n’abantu bayatwara mu dukapu ku mugongo bakagenda bayagurisha ku bacuruzi batandukanye, abacurizi baragirwa inama yo kuyakura mu maduka yabo batarafatwa ngo bahanwe, kuko Polisi ntizadohoka kubafata.”

CP  Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe, kuko n’aba bafashwe byaturutse ku muturage watanze amakuru.

Aba bombi  bafashwe bashyirikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rukorera kuri Sitasiyo ya Kimironko ngo hakurizwe amategeko.

gasabo.net

 485 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *