Musanze igisambo cyishe nyirabuja kiranamushyingura
Inkuru ikomeje kugarukwaho mu karere ka Musanze, ni iy’urupfu rw’umukecuru witwa Mudahogora Phelomene, wari utuye mu mu mudugudu wa Barizo, akagari ka Bukari mu murenge wa Nkotsi,
Iby’uru rupfu byamenyekanye kuri uyu wa mbere taliki ya 15/06/2026, nyuma yuko uyu mukecuru w’imyaka 59 aburiwe irengero hanyuma bikaza kugaragara ko yishwe agashyingurwa mu gioangu iwe, abarimo umushumba babanaga muri iki gipangu bombi, bakaba bamaze gutabwa muri yombi, bakekwa kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Birashoboka ko yishwe mu ijoro ryo kuwa 11/06/2026, agashyingurwa mu gikari iwe, inkuru y’urupfu rwe ikamenyekana kuwa 15/06/2026
Umunyamakuru wa Virunga Today kuri uyu wa gatatu taliki ya 17,/07/2026 wihutiye kugera ahabereye aya mahano, yasanze imyiteguro yo gushyingura Nyakwigendera irimbanije maze ahitamo kugirana ikiganiro kigufi na muramukazi wa Nyakwigendera witwa Mukanyana Pelagie amusobanurura ibyabaye.
Uyu yabanje gukomoza ku buzima bwa muramukazi maze abwira umunyamakuru ko uyu mubyeyi yapfakaye akiri muto ku myaka 31 ariko ashobora kwita ku bana be batatu umuhungu n’abakobwa 2 bagashobora kurangiza amashuri , ubu bakaba bakora imirimo inyuranye mu mujyi wa Kigali. Ku bw’ibyo rero, mu murimo inyuranye ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, uyu mukecuru yafashwaga n’umushumba babanaga muri iki gipangu, uwo yaherukaga gushaka, hashize ukwezi, akaba ariwe ukekwaho kumwivugana.
Uyu mubyeyi muramukazi yemeza ko yababaniraga neza ngo yarangwaga kandi n’ubwitange kuko ngo yari akuriye abajyanama b’ubuzima mu kagari ka Bikara, akaba yari n’umuyobozi w’Umuryango remezo waho bari batuye ari nako aririmba muri Korali ikorera ubutumwa kuri Paruwase ya Nyakinama.
Ibyabaye kuva kuri uyu wa kane kugeza kuwa mbere hamenyekana urupfu rwa muramukazi we, madame Mukanyana Pelagie abivira umuzi umunyamakuru muri aya magambo:
“Kuwa kane ushize, abo mu muryango wacu twese na Folomina arimo twahuriye mu bukwe, maze ubukwe buhumuje turatandukana, njye ntaha iriya iwacu ni muri nka metero 500 uvuye hano. Nk’uko abo basengana babitubwiye, ngo kuwa 5 babyukiye hano mu isengesho bisanzwe, gusa wa mushumba ababwira ko nyirabuja adahari kuko ngo yagiye gusura abana be i Kigali, ku wa gatandatu aba bakristu batanyuzwe, bahisemo kugaruka ariko noneho basaba uyu mushumba kubashakira ibitabo basanzwe bufashisha, undi arabahakanira yongera kubasaba kumutegereza cyangwa bakamuhamagara iyo yagiye i Kigali.”
Nk’uko Pelagiya yakomeje abibwira umunyamakuru, ngo iby’urupfu rwa Nyakwigendera byaje kumenyekana nyuma yaho bagenzi b’abajyanamabubuzima babarijwe iyo ari bakabura igisubizo!
Yagize ati:” Ku cyumweru abajyanama b’ubuzima ubwo barangizaga igikorwa cyo kubarura abana bakingirwa, bajyaniye ubakuriye mu kagari ariwe Folomina Mudahogora izo raporo zose ngo azihuze ariko bageze mu rugo umukozi we, nk’uko yabigenje kuri ba bakristu, azakubwira aba bagenzi be ko adahari ko ibyiza bumva bamukeneye, bamuhamagara iyo yagiye gusura abana be i Kigali, bahitamo kuzijyanira ku kagari izi raporo nubwo zari zidahujwe. Bageze ku kagari babatera utwatsi basabwa gusubira mu rugo iwe kumushaka, ariko basanga wa mushumba atagihari bahitamo guhamagara ba bana be, babahakanira ibyo kuba nyina yaraje kubasura, babasaba ahubwo kwinjira mu gipangu bakareba ibyabaye ”
Pelajiya akomeza avuga ko ibyo babonye imbere byabagaragarije ko Filomina atakiri mu Isi y’abazima bahitamo kwitabaza RIB yashoboye kubona umurambo.
Yagize ati: Twahisemo gusimbuka uru ruzitiro maze tugeze mu gikari tubona indobo irimo amaraso make, ndetse hari n’andi maraso ku mupira wari uraho usanzwi uzwi nk’uwabajyanama b’ubuzima, twahise twica urugi dusanga ibintu byinshi byarimo barabitwaye na bike byasigaye bijagaraye aho mu nzu hose, twabonye kandi mu gikari hafi y’ikiraro cy’ingurube, ubutaka bukiri bushya duhita dukeka ko ariho bamushyize, maze fufatanije n’inzego z’ibanze zari zahageze duhanagara RIB ari nayo yafashe icyemezo cyo gukura aha uyu mubiri, wahise ujyanwa gusuzumwa i Kigali, ubu ukaba uri mu buruhukiro ku bitari bya Nemba.”
Ku kibazo cyo kumenya abakekwa muri ubu bugizi bwa nabi, uyu mudame yatunze agatoki uyu mushumba ariko yemeza ko hari n’abandi bashobora kuba babyihishe inyuma.
Yagize ati:” Ibyo kuba uyu mushumba ariwe wahitanye uyu muvandimwe wacu, sibyo gushidikanywaho kuko nkubwo kuri uriya wa mbere nyuma y’iminsi 5 yishwe agashyingurwa hariya, uriya mushumba yahambiriye ibikapu, afata n’utujerekani tw’anavuta, agira n’abandi basore babiri bamufasha kubitwara, abajijwe iyo abijyanye asubiza ko inzara imwishe, ko atagishoboye gutegereza nyirabuja ko ahisemo kwisubirira iwabo, icyakurikiyeho nuko yasanzwe hariya m Cyinkware yasinze ari hamwe na ba basore bombi bagahita batabwa muri yombi, byose byari byarateguwe dukeka ko hari buze kugaragazwa n’abandi bagize uruhare muri ibi..”
Iki cyaha cy’ubwicanyi kikaba gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Nyirubutagatifu Vedaste
7,681 total views, 7,681 views today

