Huye:Indiri y’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu turere dutandukanye tw’Igihugu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandakanye bamena inzoga ziba zakozwe mu buryo bwa magendu ndetse hari aho zihitana abantu bitewe n’uko baba banyoye ingano nyinshi ya zo.

Mu Karere ka Huye habaye agashya ubwo abantu  bahanganaga n’ abayobozi barimo Meya w’Akarere ka Huye, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, ndetse we yakomeretse bari mu gikorwa cyo kumenya inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibi byabaye ubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bajyaga ahantu bikekwa ko hakorerwa, hakanacururizwa inzoga zitemewe kugira ngo bazimene, ariko bamwe mu bakorera umuturage wenga izo nzoga, barabasagarira bashaka kubakubita, bituma umwe mu bayobozi akomereka.

Ni Mudugudu wa Gakoni, Akagali ka Karama mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye;  havugwa urugomo rwakozwe n’abantu batahise bafatwa.

Umwe mu baturage  wari uhibereye yavuze ko nyuma y’ibi byabaye bamwe mu bakekwaho uruhare muri uru rugomo bahise bacika, ariko hari abandi inzego z’umutekano zahise zitwara kugira ngo batange amakuru ku bagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ati: “Hari abahise biruka baracika ntibafatwa, ariko hari abandi bafashwe kugira ngo batange amakuru. Twifuza ko abakoze ibi bashakishwa bagashyikirizwa ubutabera kuko kuba batarafatwa dufite ubwoba

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva tariki 2 Gashyantare kugeza ku ya 12, 2026, amavuriro yo mu Turere rwa Bugesera, Ruhango, Nyamagabe na Rwamagana amaze kwakira abaturage 229 banyoye inzoga zitujuje ubuziranenge, 28 muri bo bakaba bamaze gupfa.

Ikigo RBC kibutsa abaturarwanda akaga gakomeye abanywa izi nzoga bahura nako ndetse n’ibimenyetso by’umuntu wazinyoye zamereye nabi.

Bimwe muri byo ni: Kubabara umutwe cyane no kubura icyerekezo, kuzungera no kutagenda neza, kutavuga neza umuntu akagobwa, kuruka no kuribwa mu nda bikabije, gusinzira bikabije (bishobora no kuba ako kanya umuntu akinywa izi nzoga) cyangwa guta ubwenge.

Hari kandi kubira ibyuya byinshi, guhumeka nabi cyangwa kugabanuka k’umuvuduko w’umwuka ndetse iyo bikomeye bishobora kugera ku guhuma ndetse bikaba byaganisha ku rupfu.

RBC kandi yasabye abantu bose kwitandukanya burundu n’inzoga z’inkorano zidafite ubuziranenge, bakanywa gusa inzoga zemewe n’amategeko zigurirwa cyangwa zigurishirizwa ahantu hizewe.

Iki kigo cyasabye kandi buri buntu gutanga amakuru ku bajyanama b’ubuzima cyangwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze mu gihe baba bamenye aho abakora cyangwa abacuruza inzoga z’inkorano baba.

Abatarishwe n’izi nzoga zabateye indwara zitandukanye zirimo kuba ubu batakireba neza, kuribwa munda n’umutima n’ibindi.

Bamwe mu banyoye kuri izo nzoga zikabamerera nabi cyangwa bagapusha abo mu muryango wabo bishwe nazo bavuga ko bariwe mu nda nyuma yo kuyinywa .

Uwitonze Captone

 772 total views,  74 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *