Ngororero:Croix-rouge y’u Rwanda ikomeje gutera inkunga abaturage bahuye n’ibiza mu gihe cya Covid

 

Muri Mata na Gicurasi  mu gihe abaturage bari muri gahunda ya Guma mu rugo mu Karere ka Ngororero imvura yakuruye ibiza byahitanye abantu, amatungo n’imyaka. Ku buryo abaturage bari mu kaga gakomeye .Ariko ntibatereranywe  bahawe ubufasha ;Croix-rouge y’u Rwanda ikaba yarahise itabara itanga ibioresho by’ibanze.

Nyuma y’ibiza  , tariki ya 31 Nyakanga, mu Karere ka Ngororero Croix-rouge y’u Rwanda yatangije igikorwa cyo gutanga ibiryo.Kikaba kizakomereza no mu tundi Turere.

Tuyizere Anastase, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, avuga ko imiryango imiryango 109 ariyo yashyikirijwe ubufasha .

Ati:’’Iyi miryango yari  mu buzima bugoye bwiyongereyeho n’icyorezo cya COVID-19 , Croix-rouge y’u Rwanda ibahaye inkunga y’ibiryo ifatika .Ni igikorwa cyo kwishimira .’’

Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda, yabashyikirije intashyo y’Ubuyobozi bukuru bwa Croix-rouge y’u Rwanda . Byumwihariko  ashimira ubuyobozi bw’Akarere  ka Ngororero , uburyo bwitaye mu gutabara  abaturage, anasaba ko imbaraga bashyize mu kwirinda ibiza ari nazo bashyira mu gukaza  ingamba zo guhangana na COVID-19.

Mazimpaka ati:’’Iki gikorwa croix-rouge y’u Rwanda igihereye  mu Murenge wa Hindiro ariko,  hakaba hari  imiryango 2,992 igomba gushyikirizwa ubufasha burimo ibiribwa mu Turere twa Ngororero, Gakenke, Nyabihu na Rubavu.’’

Nyuma y’iki gikorwa bamwe mu bafashijwe na Croix-rouge y’u Rwanda  baganiriye na Gasabo bahuriza kugushimira ibyo yabafashijwe .

Umwe mu baturage  ati :“Mbere Croix rouge y’u Rwanda  yaduhaye amabati abandi ibaha ibikoresho byo mu gikoni none bibaye akarusho baduhaye ibyo kurya birimo ibishyimbo, agahunga.Sinanywaga isukari none mbonye ibiro 3 ngiye kujya nywa igikoma nshishe numva.Ikindi bampaye litiro y’ubuto nzajya nkaranga imboga mvange mo ibishyimbo  ndishe uyu muceli cyangwa agahunga.’’

Undi ati “Croix-rouge y’u Rwanda yatuzaniye byinshi .Mu gihe cy’ibiza  nk’abaturage ba Hindiro ,  ubufasha twabonye  bwa mbere bwihuse ni ubwa Croix-rouge .’’

Twabibutsa ko Croix-rouge y’u Rwanda  ifite ibikorwa byinshi nko :Gutabara imbabare, kubakira imiryango itishoboye, gutanga ubufasha mu bijyanye n’isuku, imirire, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi….

 

 5,627 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *