NIYITEGEKA Faustin akomeje kugaragara mu bikorwa bya politiki birwanya Leta y’uRwanda
Uyu Niyitegeka Faustin avuka mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umwe mu Banyarwanda bari mu gihugu cy’u Bubiligi bamaze igihe bagaragara mu bikorwa byo guharabika no gusebya Leta y’u Rwanda.
Uyu mugabo, wize akanahabwa akazi na Leta y’u Rwanda, ubu ari mu bantu bakomeje kwijandika mu bikorwa bya politiki bikorwa n’abarwanya ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.
Nyuma yo kugera mu gihugu cy’uBubiligi, Niyitegeka yinjiye mu ishyaka rya FDU-Inkingi mu mwaka w’2024 asangamo Kayumba Placide na Musabyimana Gaspard bombi bagaragaye ku rutonde rw’ibyihebe bishakishwa na Leta y’u Rwanda.Yatangiye kwitabira inama, imyigaragambyo n’ibiganiro bikorwa n’abasanzwe bazwiho ibikorwa byo guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda no gukwirakwiza ibitekerezo by’amacakubiri.

Tariki ya 01 Ukuboza 2024, NIYITEGEKA yagaragaye mu nama yabereye i Bruxelles yari yiganjemo abantu basanzwe bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 no kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Abari muri iyo nama bagaragaraga nk’abahuriye ku mugambi umwe wo kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda.
Niyitegeka yakoreye ibiganiro kuri Radiyo Inkingi ya Musabyimana Gaspard, Radiyo imaze kumenyerwa mu bikorwa byo gusebya igihugu no gukwirakwiza imvugo ziganisha k’urwango. Yakunze kwibasira Perezida Paul Kagame, aho yumvikanye avuga amagambo yuzuyemo ubushotoranyi no gutesha agaciro inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Yanavuze ko igihugu kidatanga ubwisanzure bwa politiki ndetse ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gukandamizwa abandi bakaburirwa irengero.
Mu myigaragambyo yabereye i Bruxelles ku wa 12 Ugushyingo 2025, Niyitegeka yifatanyije n’abandi banyarwanda 25 bari baturutse mu mitwe ya politiki itandukanye.

Uyu mugabo yagaragaye mu bikorwa byiswe “IngabireDay” tariki ya 26 Ukwakira 2024, yongera no kwitabira ibyabaye tariki ya 25 Ukwakira 2025 byari byateguwe n’ibigarasha bituye ku mugabane w’uburayi n’Amerika, aho usanga barata ibigwi n’ubutwari bwa Ingabire Victoire Kandi ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.
Yongeye kugaragara mu myigaragambyo yabereye i Bruxelles kuwa16 Mutarama 2026 yambaye ingofero ya FDU-Inkingi anafite pankarite yanditseho amagambo agira ati:
“JUSTICE FOR INGABIRE”. Ibi byerekana ko yamaze kwinjira mu murongo wo gukorana n’abashaka guhungabanya isura y’u Rwanda.
Tariki ya 6 Nyakanga 2025, yongeye kugaragara mu myigaragambyo yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Bruxelles. Aho yumvikanye kuri Radiyo Inkingi ashimangira ko: “Victoire Ingabire afunzwe azira ibitekerezo bye bya politiki”. Akomeza avuga ko: “u Rwanda rudatanga ubwisanzure bwa politiki”. Aya magambo yakomeje kwamaganwa nk’uburyo bwo kwangisha amahanga igihugu cye.

Niyitegeka yongeye kugaragara mu nama yabereye i Tournai mu Bubiligi tariki ya 11 Mata 2026 yigaga ku mpunzi yari yitabiriwe n’ibigarasha byinshi. Ni inama iba buri mwaka
itegurwa na”Initiative Humanitaires pour la Région des Grands Lacs”. Aho yitakumye akabaza uruhare rw’umuryango mpuzamahanga mu gufunguza Madame Victoire
Umuhoza.
Tariki ya 23 Gicurasi 2026, Niyitegeka Faustin yongeye kugaragara mu cyo bise ISCID Seth Sendashonga, arikumwe na Kabagema Jean Claude uyobora iryo shyirahamwe, Nkuliyingoma Jean Bâptîste, Cyril Sendashonga, Achille Kamana n’ibindi bigarasha. No ku mbuga nkoranyambaga aba yasizoye aho usanga amafoto ye arikumwe n’abanzi b’u Rwanda kuri facebook no kuri X.

Uretse imyigaragambyo n’ibiganiro kuri Radiyo, Niyitegeka yaninjiye mu bikorwa byo kwandika inkuru zisebya Leta y’uRwanda. Mu nkuru yasohoye mu kinyamakuruThe Rwandan kuwa 21 Mata 2026, ifite umutwe ugira uti: “Le Citoyen est-il vraiment au Coeur de la gouvernance du FPR ou plutôt sous pression?”
Yagaragaje ko Abanyarwanda babayeho nabi ndetse ko ubuyobozi bwa FPR buhoza abaturage ku nkeke. Agashimangira ko: “abaturage bamwe babaye nk’impunzi mu gihugu cyabo.” Ibi benshi babifashe nk’ubushotoranyi bugamije gusebya igihugu cyamubyaye.
Abakurikiranira hafi ibikorwa bye bavuga ko Niyitegeka amaze kuba umwe mu bantu bakoreshwa n’udutsiko tw’abarwanya Leta y’u Rwanda mu gukwirakwiza amakuru agamije kwangisha amahanga igihugu.
Nubwo yize, agahabwa akazi ndetse akagenerwa amahirwe nk’ay’abandi Banyarwanda, Niyitegeka Faustin yahisemo inzira yo kwifatanya n’abarwanya Leta y’uRwanda. Bamwe mu bamuzi bavuga ko ibikorwa bye bishobora kuzamusigira icyasha gikomeye, kuko
akomeje kwiyerekana nk’umuntu uhanganye n’ubuyobozi bw’u Rwanda aho kubaka igihugu cye nk’abandi Banyarwanda.
Umuryango wa Niyitegeka ukomeje kwamaganira kure ibikorwa bye bigayitse byo gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda bo muri FDU-Inkingi ya Rwalinda naMusabyimana wa Radio Inkingi birirwa baharabika u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

gasabo.net
22 total views, 22 views today

