Gakenke bombori bombori mu mitangire y’akazi ko kwigisha

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bakorera mu Karere ka Gakenke bavuga ko bakomeje guhohoterwa mu kazi kabo mu bijyanye no kwigizwa kure y’imiryango yabo ( mutation ) , mu gihe hari abandi batoneshwa kandi hari imiziro bafite .

Bamwe muri abo barimu bahoze ari abayobozi b’ibigo by’amashuri  bikarangira batsinzwe ikizamini  cya REB ,bavuga ko icyababaje nuko kubera itonesha , ubucuti no gusangira hari bamwe muri bagenzi babo batsinzwe ikizamini cya REB, bagumishwa  mu buyobozi  , uwo ngo ni Habyarimana Jean Damascene( no 4470) , umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya  GS-Rukura.

Umwe mu bayobozi wahoze ayoborz ikigo cy’amashuri watsinzwe nkawe utifuje ko izina rye ritangazawa ati:”Mugihe igenzura ryahawe abari abayobozi b’ibigo by’amashuri ryasize abataragize amanota 70% kuzamura bahagarikwa mu kazi ko kuyobora ibigo, harimo 349 bo mu mashuri abanza na 541 bo mu mashuri yisumbuye, tubaba abarimu.By’umwihariko kuri Habyarimana Jean Damasceni siko byagenze ,kuko hari abamurushije amanota babaye abarimu ariko we akomeza kuba umuyobozi .Kuguma kuba umuyobozi w’ikigo kandi atabifitiye ubushobozi byatumye akandamiza bamwe mu barimu , abakangisha ko akaomeye cyane muri kino gihugu ngo niba mbeshya hari undi muyobozi muzi wabonye zeru agakomeza kuba umuyobozi sha, ngo iyo uziranye n’umukonya ntacyo utabona .

Nkuko byatangajwe n’’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Flora Mutezigaju yasobanuye ko  ibyashingiweho kugira ngo abo bayobozi b’ibigo bahagarikwe ku buyobozi, habanje gukorwa isuzuma ry’Akarere nyuma hakorwa iryatanzwe na REB.

Yavuze ko harebwe uburyo umuyobozi afite intumbero y’ikigo, uburyo umuyobozi afasha mu myigire, uburyo umuyobozi akoresha umutungo w’ikigo bahabwa na Leta, uburyo umuyobozi akorana n’ababyeyi kuko ishuri ntirikora ryonyine riba rifite ababyeyi.

Ngo muri ibyo byose byatangajwe na REB, nta nakimwe Habyarimana Jean Damscene yujuje uretse kujujubya abarimu.

Twashatse Sinahamagaye jean de Dieu kuri telefoni igendamwa akadukupa , tumwandikira ubutumwa bugufi kuri icyo kibazo ndetse tumutumaho , ushinzwe communication mu Karere ka Gakenke , byarangiye bose nta numwe usubije , bararuciye bararumira kugeza igihe twandika iyi nkuru nta numwe wigeze uturya akara.

Mu ishami ry’uburezi muri Gankenke havugwamo ibibazo by’ingutu bishingiye ku itoneshwa , tukaba turi gucukumbura uruhare rwa Sinahamagaye jean de Dieu mu gukingira ikibaba Habyarimana Jean Damscene wa GS-Rukura.Kumenya ikihishe inyuma y’ikibazo cya directeur Kabayiza wavuye ku kigo cy’amashuri cya Munyana -Minazi , mu makimbirane atoroshye yatumye bamwe mu barimu y’umucungamari birukanwa , ariko Kabayiza akimurirwa ku kigo cya’amashuri cya GS-Muremure  ndetse ngo ubundi bucuti bwa Rurangirwa Ferdinand uyobora ikigo cy’amashuri Muramba muri Minazi.

Uwitonze Captone 

A0 journalism and Communication

Abashaka kuduha amakuru bayohereza kuri :uwitonzecapton@gmail.com

Tel whats’Ap:0788452689,

 8,060 total views,  8,060 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *