BURERA: Ababyeyi bafite impungenge z’ikiraro gishaje kuko gishobora kwambura abana babo ubuzima.

Ni mu itangira ry’amashuri, ejo kuwa mbere taliki ya 02 Kanama 2021 ikinyamakuru gasabo.net cyasuye ikigo cy’amashuri ya NYANGWE giherereye m’Umudugudu wa Gikoro; Akagari ka Nyangwe ni mu murenge wa Gahunga, kiganira n’umubyeyi wari uherekeje umwana ku ishuri agitangatiza impungenge ababyeyi bafite z’kiraro kidafite indindampanuka “garde_fou” ko gishobora kuzabamburira abana ubuzima, bityo ko bibaye byiza Leta cyangwa ubuyobozi bwabafasha kugishiraho ibirindampanuka.

Hatangijwe abana bato biga mu mashuri y’inshuke “gardienne” n’abiga mu mashuri abanza mu myaka: Uwa mbere; Uwa kabiri n’uwa gatatu nabo ngo barangize igihembwe cya gatatu, abo bana bakaba barajyanaga na bakuru babo babafashaga kunyura kuri ibyo biraro dore ko biteye ubwoba kubinyuraho ndetse no kubantu bakuru. Ikigo cy’amashuri ya NYANGWE ni ikigo kinini gifite inyubako zigezweho kandi cyigaho abanyeshuri benshi “hafi igihumbi na magana atanu”, gifite amashuri y’inshuke “gardienne”; Abanza “primaire” n’ayisumbuye “9BE”, abanyeshuri bahiga ni abo mu mirenge ya Gahunga na Rugarama yo mu karere ka Burera, batubwiye ko ari ikigo gikunzwe kubera cyakunze gitsindisha abanyeshuri benshi mu bihe bitandukanye.
Hari ikiraro kimwe cyubatse ku muhora muremure wa metero umunani bita “umuzi”, gifite uburebure bwa metero 6 na metero 3 z’ubugari, abarimu twaganiriye batubwiyeko mu gutaha bibasaba kujya kuhahagarara kugirango bafashe abana kugitambukaho, bityo hakenewe ko hasubizwaho ibirindampanuka “garde_fou” mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’inzego zibanze buteganya kuri biriya bikorwa_remezo byangirika ntibisanwe tugerageza guhamagara umuyobozi w’Umurenge wa Gahunga kuri telefone ye igendanwa ntibyakunda. Ni ibiraro bine byubatse kuri uriya muhanda wo mu bwoko bwa feather raod, ufasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse no m’ubukerarugendo bukorerwa kuri pariki y’ibirunga; Inyubako zariya mashuri ni inyubako nziza, bityo ikinyamakuru gasabo.net kirakangurira abayobozi b’inzego z’ibanze kwita no kugenzura ibikorwa_remezo cyane ko biba byaratwaye ingengo y’imari itubutse kandi bikenewe kwitabwaho k’uburyo buhoraho ariko ubona harimo uburangare no kutabiha agaciro bikwiye. Harakabaho iterambere rirambye, dukomeze kwirinda turinda n’abandi icyorezo cya Covid_19.

Maniraguha Ladislas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *