Abashakashatsi mu Bufaransa bakomeje gucikamo ibice kubera mugenzi wabo Julie d’Andurain ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara yarashyizwe muri Komisiyo y’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Andurain ni umwe mu nzobere 15 zashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu Ukwakira 2019 muri Komisiyo igizwe n’abantu 15 barimo abanyamateka, impuguke mu by’amategeko n’abandi.
Uyu mugore asanzwe ari umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Metz, inzobere mu mateka y’igisirikare mu kinyejana cya 18, akaba n’umuntu ukorana bya hafi na Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa dore ko yayikozemo imyaka umunani.
Yatangiye gushidikanywaho mu kwezi gushize ubwo ikinyamakuru Canard Enchaîné cyandikaga inkuru icukumbura uruhande Andurain aherereyemo nyuma yo kubona inyandiko ye mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo cyiswe ‘Dictionnaire des Operations Extérieures de l’Armée Française’ kivuga ku butumwa Ingabo z’u Bufaransa zagiye zijyamo mu mahanga guhera mu 1963 harimo n’ubutumwa zagiyemo mu Rwanda mu 1994 bwiswe ‘Opération Turquoise’.
Inkuru ya Canard yagaragaje ko Andurain adakwiriye kuba muri Komisiyo bitewe n’uko muri iyo nyandiko iri mu gitabo, yagaragaje ko atemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ngo ni isubiranamo ry’amoko, kandi ko Jenoside zitanganya agaciro, ashaka kugaragaza ko hari izikomeye izindi zikaba zoroheje.
Ntabwo yemera Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku ipaji ya mbere y’iyo nyandiko y’ibanze iri mu gitabo, ikinyamakuru Mediapart kivuga ko Andurain ntaho avuga Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo akoresha ijambo ‘ubwicanyi hagati y’abahutu n’abatutsi’.
Nubwo hari inyandiko z’abashakashatsi, inkuru z’ibinyamakuru n’ubuhamya bw’ababibayemo bugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kandi igategurwa. Andurain mu gitabo agaragaza ko amakuru ye ayashingira ku byo yabwiwe na Hubert Védrine wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, wari inshuti y’akadasohoka y’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.
Andurain kandi igitekerezo cye agishingira kuri Pierre Péan, umunyamakuru uzwiho gusohora inyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’umuvugizi w’abayihakana bakanayipfobya.
Uyu mushakashatsi w’umwarimu ashimangira ko u Bufaransa ntako butagize ngo bushyigikire ubwumvikane hagati y’abahutu n’abatutsi guhera mu 1990, nyamara ntaho avuga ubufasha igihugu cye cyahaye ubutegetsi bwateguraga Jenoside bukanayishyira mu bikorwa.
Yemeza kandi ko u Bufaransa bwavumbuye ibyaberaga mu Rwanda muri Nyakanga 1994, nyamara ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko guhera muri Mata 1994 icyo gihugu cyari gifite amakuru y’ukuri y’ibyaberaga mu Rwanda.
François Mitterrand wari inshuti y’akadasohoka y’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana ( Photo:net)
Muri icyo gitabo, Andurain yavuze ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byo mu bwoko bwa SAM-16 byari mu bubiko bw’Ingabo za Uganda, nyamara ayo ni amakuru atagira gihamya atangwa n’abahakana Jenoside ndetse n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bumvikanishe ko yahanuwe n’Ingabo za FPR Inkotanyi.
Yakomeje agira ati “Ni intambara yabaye, yagiye ihinduka ikaza kuvamo ubwicanyi. Opération Turquoise yabaye igikorwa cya kimuntu kitarobanura cyashyize iherezo ku bwicanyi. Ahubwo abarokotse ntabwo babika ko Ingabo z’u Bufaransa ari zo zaje kubarinda.”
Julie d’Andurain yavuze ko ababazwa n’uko ubwo bugiraneza bw’u Bufaransa butibukwa ahubwo bugakomeza kwambikwa icyasha.
Kuri we ngo ibyo bikorwa n’abashakashatsi ‘b’ibicucu bakorera Paul Kagame mu gucura inkuru zigamije kwambika icyasha u Bufaransa ngo zimwamurureho ibirego bya Jenoside ashinjwa’.
Muri icyo gitabo ashima cyane Pierre Péan uburyo yarushije imbaraga itangazamakuru ry’u Bufaransa ryiyemeje gukorana n’u Rwanda ngo baharabike ingabo z’u Bufaransa.
Hari abamunambyeho, abandi bitandukanya na we
Nyuma yo kujya hanze kw’inkuru ya Canard Enchaîné, abashakashatsi bakomeye mu Bufaransa n’amahuriro bacitsemo ibice, bamwe bagaragaza ko atari akwiriye kuba muri Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atayemera.
Mediapart ivuga ko yaba Andurain ndetse na Perezida wa Komisiyo Vincent Duclert banze kugira icyo batangaza ku byavuzwe.
Tariki ya 1 Ugushyingo 2020, Andurain yoherereje email bagenze be b’abashakashatsi n’abarimu muri za kaminuza, abasobanurira ko ikinyamakuru Canard Enchaîné cyamubeshyeye ndetse ko akomeje guharabikwa ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bishobora gushyira mu kaga umwuga w’abashakashatsi mu Bufaransa.
Yavuze ko abatangije ubwo bukangurambaga bwo kumuharabika ari abantu batashyizwe muri komisiyo, atunga agatoki abarimo Stéphane Audoin-Rouzeau na Hélène Dumas bakunze gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amwe mu mashyirahamwe y’abashakashatsi yahise atangira kumwiyungaho agaragaza ko amushyigikiye harimo Association des Historiens Contemporanéistes de l’Enseignement Supérieur et de la Recherche (AHCESR) abereye Visi Perezida n’iryitwa SFHOM (Société Française d’Histoire des Outre-Mers) abereye umunyamabanga mukuru.
Ikibazo cy’uyu mushakashatsi cyagejejwe no mu nama nkuru ya za Kaminuza, Conseil National des Universités (CNU) gusa yo yirinda gufata uruhande.
Tariki 3 Ugushyingo, amahuriro y’abashakashatsi ane arimo AHCESR, SFHOM, Association des Historiens Modernistes des Universités Françaises (AHMUF) na Conseil Scientifique de la Recherché Historique de la Défense (CSRHD) yishyize hamwe asohora itangazo rigamije gushyigikira mugenzi wabo Andurain.
Nyamara hari urundi ruhande rw’abashakashatsi b’Abafaransa bagaragaje batarya iminwa ko Andurain yakoze amakosa kandi adakwiriye kuba muri Komisiyo.
Annette Becker, Umushakashatsi ukomeye kuri Jenoside yakorewe abanya-Arumeniya n’iy’Abayahudi, yavuze ko yatunguwe n’amagambo yanditswe na Andurain.
Yakomeje avuga ko kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri cyangwa se ubwicanyi bw’amoko, ari ‘ubuhakanyi’.
Abandi bashakashatsi barimo Sylvie Thénault wo muri Centre National de la Recherche Scientifique (CNRS), bamaganye imvugo n’inyandiko za Andurain.
Ibintu byakomeje gufata intera kugeza ubwo bamwe mu bashakashatsi bavuze ko bagiye kwivana mu mashyirahamwe yose bafite aho bahuriyemo na Andurain.
Tariki 8 Ugushyingo 2020, abanditsi bakuru b’ikinyamakuru cy’ubushakashasi Revue Outre-Mers beguye ku mirimo yabo. Icyo kinyamakuru gikosorwa n’ishyirahamwe SFHOM ryashyigikiye Andurain.
Kuwa Gatatu tariki 11 Ugushyingo, abantu umunani bagize inama nyobozi y’ishyirahamwe AHCESR nabo bareguye.
Tariki 9 Ugushyingo, Umushakashatsi akaba n’Inzobere ku karere k’ibiyaga bigari, Jean-Pierre Chrétien, yandikiye bagenzi be bahuriye muri SFHOM, ababaza niba ibyavuzwe na Andurain ntacyo bibabwiye.
Ati “Ese madamu Andurain yaba azi neza ibyo akora, agatinyuka gufata ibyavuzwe na Védrine akabirutisha ibyakozwe n’abashakashatsi?”
Yakomeje yibaza uburyo Andurain, nk’umushakashatsi yemera gushyigikira ibikorwa bya politiki byakozwe n’u Bufaransa mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ntabwo nakomeza guceceka ku bw’urwibutso n’icyubahiro ngomba abahoze ari abanyeshuri banjye bishwe mu 1994, bakicanwa n’abagore babo n’abana babo.”
Tariki 11 Andurain yongeye koherereza ubutumwa ishyirahamwe SFHOM ashimangira ko ntacyo yicuza ku byo yanditse, ko Jenoside zose zitanganya agaciro.
Ntacyo komisiyo icukumbura uruhare rw’u Bufaransa ku Rwanda iratangaza ariko guceceka kwayo bisa nk’ibidatangaje kuko yatangiye gukemangwa igishyirwaho, nyuma y’uko nta muntu n’umwe w’inzobere mu mateka y’u Rwanda ukomoka mu Rwanda uyishyizwemo.
Muri Mata uyu mwaka yasohoye imbanziriza raporo mbere yo gusohora raporo rusange umwaka utaha wa 2021 ariko iyo mbanziriza yatumye benshi bakura amerwe mu isaho.
Ibyari biyikubiyemo bisa n’ibya Andurain kuko nabo bemeza ko mbere ya Jenoside u Bufaransa bwari burajwe ishinga no kunga FPR Inkotanyi na Leta ya Habyarimana, nyamara ntaho bakomoza ku bufasha icyo gihugu cyatanze haba mu buryo w’ibikoresho n’ibya gisirikare byagize uruhare muri Jenoside.
Mu mbanziriza raporo kandi bavuze ko Opération Turquoise yari igamije gutabara ubuzima bw’abantu, nyamara ntibavuge ku ruhare yagize mu gufasha no guhungisha abari basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.