Kayonza: Polisi yafashe toni 3 z’amabuye y’agaciro atagira ibiyaranga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ku bufatanye n’abaturage b’ako karere, ku itariki ya 4 Kamena yafatiye mu murenge wa Kabarondo imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite nimero iyiranga RAB 310 R itwaye n’uwitwa Pekeyake Noel w’imyaka 33 ipakiye toni 3 z’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti atagira ibyangombwa biyaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasizuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobard Kanamugire,  yavuze ko kugirango  uyu mugabo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo  mu murenge wa Ndego ko iyo modoka ipakiye amabuye y’agaciro ya magendu.

Yagize ati:”Umuturage wo mu murenge wa Ndego yari afite amakuru ko ayo mabuye ari aya magendu, kuko abenshi mu baturage bamaze kumenya nomero za telefone umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza akoresha, uwo muturage yaramuhamagaye, amubwira aho iyo modoka yerekeje, anamubwira ibirango byayo, nibwo nawe yabimenyesheje abapolisi bakorera mu murenge wa Kabarondo barayitega,  ihageze barayihagarika basanga koko irayapakiye kandi nta byangombwa biyiranga ifite”.

CIP Kanamugire yavuze ko Pekeyake amaze gufatwa yasobanuye ko amabuye atari aye, ko ari uwamuhaye umuzigo ngo awujyane mu mujyi wa Kigali.

Yaboneyeho gushimira abaturage bafasha Polisi kurwanya no gukumira ibyaha,abasaba gukomereza aho, akomeza asaba abantu bose  bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi cyane cyane ubw’amabuye y’agaciro kujya babanza gushaka  ibyangombwa no kwirinda kugura amabuye adafite ibyangombwa.

Yagize ati:”Turashimira abaturage bakomeje kudufasha kurwanya ibyaha, ariko na none turasaba abantu ko mbere yo kujya mu bucuruzi cyane cyane ubw’amabye y’agaciro kujya babanza gushaka ibyangombwa, kandi birahari binatangwa ku buryo bworoshye”.

Kugeza ubu aya mabuye yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unity-RPU), kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau- RIB)  bukaba burimo gukurikirana neza aho Pekeyake yari avanye aya mabuye.

police.gov.rw

 1,403 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *