Gakenke: Bakanguriye abaturage kurwanya indwara z’ibigori

 

Kuri uyu wa kabiri tariki  ya 3 Ukwakira 2017 mu Karere ka Gakenke , abaturage  bakanguriwe kurwanya indwara ya nkongwa yibasira imbuto z’ibigori.

Icyo gikorwa cyari kitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, uhagarariye ingabo na polisi muri ako Karere n’abaturage b’ingeri zitandukanye .Icyo gikorwa  cyabereye mu Murenge wa  Gashenyi ,  ahatewe umuti mu bihingwa by’ibigoli.Ako kazi karangiye abo bayobozi n’abari babaherekeje bakomereje  urugendo mu Murenge wa Rushashi ugana za Muhondo na Kirenge kuri kaburimbo.

                           Meya wa Gakenke Nzamwita ( photo:net)

Kubera gahunda yo guhuza ubutaka , byabaye ngombwa ko abaturage b’Akarere ka Gakenke  bakangurirwa guhinga ibigori .Doreko  kariya Karere kagizwe n’imisozi mirere kandi kakagira n’imirima y’ibishanga ikorerwamo ubuhinzi butandukanye cyane cyane imbuto y’ibigori.

Abahinzi  bo muri ako Karere bavuga  ko,  iyo imvura  iguye neza kandi ku gihe  nta bibazo bakunze guhura nabyo mu kazi kabo k’ubuhinzi cyane ko bifitiye ifumbire  mva-ruganda ndetse n’imborera, bashyira mu bigori, maze umusaruro ukarushaho kwiyongera .Ariko muri ibi bihe by’ihinga bakaba barakomwe  mu nkokora  n’indwara za kabore mu rutoki n’imyumbati na nkongwa mu bigori.

Abahinzi batangiye gutaka iyi ndwara cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iyo nkongwa igaragazwa n’umutwe wayo ufite ishusho ya“V”, ihera mu mutima w’ikigori yangiza kandi igasigamo imyanda myinshi cyane. Iyi ndwara yibasiye ibigori n’amasaka mu Rwanda nyuma yo kuyumva iyogoza ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo mu mpera z’umwaka ushize.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB ) giherutse gusaba abahinzi kugura no gutera imiti ya “Rocket”, Lambda Cyhalothrin cyangwa Supermethrin ahagaragaye iyi nkongwa, nubwo na RAB hari ubufasha iri gutanga.

Uwitonze Captone

 1,559 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *