Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye yavukaga mu Benengwe

Mu Rwanda  nta moko yabagaho, byose byakuruwe n’abazungu ku nyungu zabo.Dore amwe mu moko abanyarwanda  bari bafite.

  1. AbenengweAmateka akunda kumuvuga nk’umugore wari ukomeye  kandi uzwi cyane kuruta umugabo we Samukende. Samukende amateka ntagaragaza ibigwi bye yewe ntanagaragaza niba yarabaye umwami  w’iyo mpugu yariku mukika w’umusozi wa Huye kumanuka ugana Nyakibanda y’abaseminali kugeza ku Burundi.

    Ingoma y’Ubungwe (Abenengwe)

    Iki gihugu cyari gikikijwe  mu majyepfo n’uruzi rw’Akanyaru  intara ya Ngozi na Kayanza, mu Rwanda cyri gikikijwe  na Buganza y’epfo, Bashumba na Nyakare.

    Gusa Nyagakecuru uvugwa mu ngoma y’abenengwe  yari umwamikazi (umugore w’umwami) w’igihugu cyitwaga Bungwe. Ingoma ngabe yabo yitwaga  Nyamibande. Ubwoko bwabo bwari abenengwe ikirangabwoko cyabo ari ingwe.

    Cyari igihugu gikomeye ku buryo ku ngoma y’abanyiginya mu rwanda byari byarananiranye kwigarurira u Bungwe.

    Iyo hataba amayeri yo gutanga igitambo  igihugu cya Nyagakecuru nticyari kwigarurirwa

    Urugamba rwo kwigarurira u Bungwe rwatangiye ahagana ku ngoma ya Ruganzu. Bimwe  mu bitekerezo byo kwagura ingoma nyiginya bigaragaza ko u Bungwe (igihugu cya Nyagakecuru ) cyaba cyarigaruriwe na Ruganzu Ndoli.

    Ikirari cyo kwigarurira  iyo ngoma kivugwa ku ngoma ya Yuhi II Gahima. Yuhi II gahima yari  umuhungu wa Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi. Uyu ni we watangiye uburyo bwo gushaka  uko yazigarurira igihugu cy’u Bungwe.

     Uko byagenze

    Mu gushaka uko igihugu cy’Abenengwe cyatsindwa n’ u Rwanda yashatse gukoresha inzira y’ubucengeri(ubutabazi). Abapfumu bagaragaje ko kugirango u Bungwe butsindwe murumuna wa Nyagakecuru witwaga Nyankaka agomba kujya kwa  Samukende akaba mukeba wa mukuruwe hanyuma umwana wa mbere akazamubyarira mu rwanda ku buryo ari we uzatsinda u Bungwe.

    Mu kugenza gutyo  hateganywaga ko nibura umwuzukuru wa Gahima ari we wagombaga kugira uruhare mu kwigarurira u Bungwe.

    Nyankaka yagiye kwa Samukende aramurongora ariko atazi icyari kigambiriwe. Amaze gutwara inda yagarutse i Rwanda  ahabyaririra umuhungu wiswe Binama.

    Uyu Binama aho amariye gukurira ni we wagiye gutabarira u rwanda Bucengeri. Nyuma  ni ho u Bungwe bwafashwe ndetse buratsindwa. Ingoma ngabe Nyamibande ifatwa ubwo.

    Amateka y’ imitsindirwe  ya Bungwe ihurizwa ku bami babiri aribo Ruganzu wa II Ndoli n’umuhungu we Mutara I Semugeshi bitaga Muyenzi.

  1. Abasinga

Ingoma yabo yitwaga Mpatsibihugu. Bakunze kuvuga ko akarere bari barimo kari kagari cyane. Twibuke ko Abasinga bari ugutatu: ab’ibanze ari bo Basinga b’abasangwabutaka, hakaba n’abandi baje nyuma y’Abanyiginya, ari bo Abanukamishyo n’Abagahe.

Abo Basinga b’abasangwabutaka banabitaga « Ababyarabami », kuko abami ba mbere barindwi b’u Rwanda bikurikiranyije bavuka ku Basingakazi. Umwe mu bami babo w’igihangange ngo yitwaga Rurenge. Ibyo byatumye bamwe banabita Abarenge; ni ukuvuga ariko inzu ivamo abami babo nk’uko tuvuga Abahindiro (Abanyiginya).

Igihe cy’umwaduko w’Abanyiginya, umwami w’umusinga yari Jeni rya Rurenge. Mu by’ukuri bamuvugaho byinshi bisa n’imigani. Icvakora ngo yari atuye ku Rwerere rw’i Bugoyi. Mbese yari akubye ubutaka bungana na Perefegitura ya Gisenyi, iya Kibuye, Bunyambiriri muri Gikongoro.

Abasinga b’icyo gihe bari basakaye no mu zindi ntara zo muri Cyangugu y’ubu: Biru, Cyesha, Mpara, Busozo, Bukunzi. Mu karere k’amajyaruguru ya Kivu, hari intara zari ziganjemo Abasinga: Bwishya, Jomba, Gisigari, Bwito, Gishari, Byahi na Kamuronsi. Abasinga babarizwaga no mu Burwi (Mvejuru na Buhanga-Ndara muri Butare y’ubu). Nta gitangaje rero kuba abitwa Abasinga kuri iki gihe ari bo benshi mu moko y’u Rwanda mu ijanisha.

  1. Abazigaba

Ingoma yabo yari Sera. Umwami wabo ku mwaduko w’Abanyiginya yari Kabeja, akaba umwami wo mu Rweya (abandi bati : wo mu Mubari). Bavuga ko Abazigaba baje baturuka mu by’ikiyaga cya Victoria (Vigitoriya). Twibuke ko no mu burengerazuba bwa Tanzaniya hari Abazigaba batari bake, cyane mu bya Karagwe.

  1. Abagesera

Ingoma yabo yari Rukurura. Igihugu bategekaga ni Gisaka (Gihunya, Mirenge na Migongo). Izina ryabo rifitanye isano n’iry’ikiyaga cya Mugesera. Hari n’abavuga ko u Bugesera bwigeze gutegekwa n’abagesera.

  1. Abacyaba

Ingoma yabo yari Rugara. Igihugu bategekaga cyitwaga Bugara kikabumba amahugu akikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo, kigashora kuri Mukungwa na Base. Hari n’akarere kagiye mu ruhande rwa Uganda. Umwami wamamaye wabo ni Nzira ya Muramira umwami w’u Bugara wahiritswe ku mayeri na Ruganzu Ndori.

Abacyaba babarirwa kandi mu moko ya kera cyane mu Bugesera, nk’Abasinga, Abazigaba n’abandi.

  1. Abungura

Ingoma yabo y’ingabe yitwaga Kamuhagama. Nta wuzi igihugu batwaraga uko cyitwag n’aho cyagarukiraga. Ariko ikidashidikanywa ni uko icyo gihugu cyari kigizwe n’utu turere : Bumbogo, Buriza, Busigi, Bwanacyambwe. Birashobka ko Abungura bategekaga n’igice cy’u Buganza ndetse n’u Rukaryi rutarigarurirwa n’Abahondogo bo mu Bugesera.

  1. Ababanda

Ingoma yabo y’ingabe yitwaga Nyabahinda. Igihugu cy’Ababanda cyitwaga Nduga. Bakundaga kuvuga ngo « Nduga ngari ya Gisari na Kibanda ». Gisari ni muri Komini Ntongwe naho Kibanda iri muri Komini Nyamabuye. »Nduga ngari » yari ibumbye uturere twose twa Perefegitura ya Gitarama, ukongeraho Komini Nyabisindu (Busanza-Nord), Shyanda, Ntyazo na Muyira zo muri Butare. Ababanda bigeze no kwambuka Nyabarongo, bagura igihugu batera u Rwanda ku bwa Mibambwe I Mutabazi, bayobowe na Ngoga mwene Mashira umwami w’i Nduga. Buhiraga inka zabo mu Muhima wa Kigali ngo « Abahima ntibahakandire! » Umwami uheruka wabaye ikirangirire ni Mashira wa Nkuba ya Sabugabo.

Ubwanditsi

 5,276 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *