Kwibohora 28: Inzu yo kubyariramo , Ikiraro cyo Mukirere bimwe mu byo umurenge wa Muyongwe wagezeho.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022 ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora mu gihugu hose, Umurenge wa Muyongwe watashye bimwe mu bikorwa remezo birimo inzu yo Kubyariramo iri mu kigo ndererabuzima cya Muyongwe, hamwe n’ikiraro cyibahuza n’Umurenge wa Muhondo.

Iki gikorwa cyatagijwe n’urugendo rwo kwibohora aho abaturage ndetse n’abayobozi bo muri uyu  Murenge baturutse muri santere yo muri uyu murenge  berekeza ku Kigo nderabuzima ari naho ibi birori byabereye.

Ubwo batahaga inzu yo kubyariramo umuyobozi w’ikigonderabuzima cya muyongwe  Uwihirwe Protais yavuze ko iyo bari bafite mbere yari akazu gato kandi katari gafite ibikoresho nk’ibyo iyi yuzuye ifite.

Ati:”mbere twari dufite akazu gato k’ibyumba bitatu ku buryo iyo umubyeyi yamaraga kubyara kugirango ajye aho aruhukira yagombaga gusohoka akazenguruka, ariko nkuko mwabibonye iyi yuzuye ni inyubako nziza ifite aho ababyeyi bategerereza hisanzuye, harimo aho babyarira kandi ifite ibikoresho byose birimo ibishyushya umwana, muri macye yujuje ibisabwa”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe Ntezirizaza Faustin avuga ko uretse kuba iki kigonderabuzima cya Muyongwe cyuzuyemo inzu yo kubyaririmo yujuje ibisabwa batewemo inkunga n’umushinga wa ENABEL, cyanavuguruwe bitewe nuko mbere kitari kimeze neza ubu wagirango ni Nka Hopital.

Muri uyu Murenge kandi kuri uyu munsi wo kwibohora batashye ikiraro cyo mu kirere gihuza umurenge wa Muyongwe hamwe n’umurenge wa Muhondo,  kizafasha ubugendanire hagati y’imirenge yombi.

Ntezirizaza Faustin avuga ibyo kwishimira mu gihe cyo kwibohora mu murenge wa Muyongwe ari byinshi, byose bikaba byaragizwemo uruhare n’Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.

Ati: “ibyo kwishimira ni byinshi muri uyu Murenge wa Muyongwe , turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabitugejejeho, mbere ntabwo umuntu yabaga yatunga terefone bitewe nuko wabaga utayifashisha uhamagara , nta mashanyarazi yarahari ariko ubu ngubu abaturage bishimira ko ubu byose byabagezeho”

Ntezirizaza avuga ko nubwo hari byinshi bagezeho ,asaba inzego zisumbuye ko  hari ibindi byifuzwa Kugerwaho birimo ibiraro byo mu muhanda wa Gisiza,  Nganzo, Bumba na Va  kugirango umuhanda ube waba nyabagendwa, uretse ibi biraro kandi hari n’imiyoboro y’amazi ishaje yifuza ko yavugururwa kugirango abaturage babashe kugerwaho n’amazi meza.

Buri tariki ya 04 Nyakanga mu Rwanda ni umunsi mukuru wahariwe Kwibohora, aho hibukwa itariki nk’iyi mu mwaka wa 1994 ubwo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe umujyi wa Kigali mu rugamba rwo Kwibohora rwari rwaratangiye ku tariki ya 01 Ukwakira mu mwaka wa 1990.

Biseruka & Theoneste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *