Ingaruka zo gukuramo inda

Kwibaruka ni kimwe mu bishimisha imiryango, aho usanga bamwe bakoresha ibirori byo kwakira umwana mushya, bagahemba uwo muryango. Ariko muri iki gihe bamwe bafata kubyara nk’ibyago, kugusha ishyano cyangwa igisebo. Kuko abenshi biba byabagwiririye kubw’irari ry’umubiri ndetse cyane cyane ku rubyiruko bagahitamo gukuramo iyo inda.
 
Mu mpande zitandukanye ku isi, abantu bakora uburyo bwinshi butandukanye kugirango birinde gusama inda.  Hano mu Rwanda mu muco wa kera hajyaga hakorwa imihango itandukanye yabaga igamije kurinda umwari ukiri mu rugo gusama inda. Aho wasangaga abagore boga amazi yo mu kidendezi ngo badakomeza kubyarira mu zabukuru abo byanze bakavuga ko bihamuye nabi. Ikindi ni nko kumanikira umukobwa aho wasangaga bavuga ngo nyina yaramumanikiye apfa atamumanuriye niyo mpamvu yabuze urubyaro.
 
Ibi bigaragaza ko ikibazo cyo kwirinda gusama atari icy’ubu gusa ahubwo cyahozeho na kera. Gusa uko ubumenyi bw’abantu n’iterambere ryiyongera ni ko benshi barushaho gushaka ubundi buryo bwo kwirinda gusama harimo nko gufata imiti, gukoresha udukingirizo no gukoresha uburyo bwa kamere nkuko ikinyamakuru bpas.org cyabitangagaje. Ku isi usanga byibuze 125000 y’inda zatwiswe zivanwamo buri mwaka.
 
Gukuramo inda ni iki?
 
Gukuramo inda ni uguhagarika gukura k’umwana mu nda cyangwa guhagarika gutwita. Ibi ubundi bikorwa hagati mbere y’ibyumweru 28 nyuma yo gutwita.
Nubwo benshi bamaze gusobanukirwa ibi hari abandi kubera impamvu zitandukanye bisanga batwaye inda batateganyije. Nubwo hari abafata icyemezo cyo kuzikuramo, umubare muto muri bo nibo bayememerewe.
 
Ni ryari amategeko y’u Rwanda anyemerera gukuramo inda?
 
Mu Rwanda ubusanzwe amategeko ntiyemerera umuntu gukuramo inda kereka umuntu:
  • Wasambanyijwe ku gahato,
  • Uwatewe inda n’uwo bafitanye isano kugeza ku gisekuru cya kabiri,
  • Uwashyingiwe ku gahato
  • N’uw’ubuzima bwe n’ubwuwo atwite buri mu kaga
Ibi kandi ubikora agomba kubihererwa uburenganzira n’urukiko agahabwa icyitwa “court order” yagereranywa n’uruhushya akaba yarushyira umuganga akabona kumwemerera kuyikuramo. Court order ntikenerwa ariko mu gihe ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga.
 
Impamvu zishobora gutera kuvamo ku inda
 
Hari impamvu byinshi bitandukanye bishobora gutera umugore utwite kuvamo inda kabone niyo yaba atabyifuza.
 
  • Ikigero cy’Imyaka: umugore uri mu kigero cy’imyaka hejuru 35 aba afite ibyago yo gukuramo inda kurusha uri hagati ya 20 na 29
  • Ubumuga: inda ishobora kandi kuvamo bitewe n’ubumuga umwana yagize mu iremwa (anomalies chromosomiques de l’embryon).
  • Ubumuga bw’umura w’umugore: (malformations uterines) iyi mpamvu nayo ishobora gutuma inda zivamo cyangwa bikaba byaterwa n’imisemburo y’umubyeyi idakora neza.
  • Kunywa ibiyobyabwenge: gufata ibiyoyabwenge utwite bigira ingaruka mu gihe utwite na nyuma yayo.Bishobora gutera kuvamo ku inda cyangwa kubyara umwana utarageza igihe.
  • Impanuka: iyi nayo ishobora kuba intandaro yo kuba inda yavamo
 
Ingaruka zo gukuramo inda ku bushake
Nubwo hari bamwe mu bagore bahura n’ibibazo byo kuvamo inda batabyifuzaga, hari n’abandi bazikuramo ku bushake kubera impamvu zitandukanye. Muri zo harimo nk’ ubukene, kutiyakira, kwanga guseba, umwana uzavukana ubumuga, ndetse no kuba utwite akiri muto cyane.
Abenshi kwirinda kuba bafatwa n’inzego z’ibishinzwe bahitamo kuzikuramo rwihishwa. Akenshi ibi bibagiraho ingaruka. Tutirengagije ko abenshi mu babikora baba nta bikoresho byabugenewe, nta suku aho bikorerwa cyangwa ababikora nta bumenyi buhagije bafite. Izindi ngaruka ni:
 
  • Kunanirwa kwiyakira: umugore wakuyemo inda atangira kujya mu bihe byo kumva yigunze,kwicuza, uburakari, guta apeti, akumva yitereye icyizere, akarota inzozi abona umwana, kutagira urukundo no kumva ntawumukunda. Ariko akenshi uko iminsi ishira, cyangwa akabona bimwe mu byaba nk’imburutso yo kwibuka ko yakuyemo inda nko kubona umugore utwite, guca ku ivuriro no kubona umwana muto arira bituma agarura bya bitekerezo. Ibi rero iyo bidakurikiranywe vuba ahanini bishobora kuvamo no kwiyahura cyangwa kumva umuntu ahindutse icyihebe ntatinye no kumena amaraso.
  • Kwangirika kw’imisemburo: kubera imiti ikoreshwa mu gukuramo inda rimwe na rimwe hari igihe bitera kutongera kubyara ku mugore kubera imwe n’imwe mu misemburo iba yangiritse
  • Gukurwamo nyababyeyi: akenshi iyo umukobwa akuyemo inda mu buryo bwa magendu hari igihe nyababyeyi ishobora kwangirika ndetse ikaba yanapfumuka. Icyo gihe iyo umugore agiye kwa muganga bikaba ngombwa ko ivanwamo ntashobora kongera kubyara.
  • Kurwara ubwandu (infenction): kubera isuku nkeya cyangwa ubuvuzi bwa magendu bishobora gutuma muri nyababyeyi hazamo ubwandu (infenction/sepsis) bwavamo ubundi burwayi nka endometrite,septicemie.
  • Kuva amaraso cyane: iyo umukobwa akuyemo inda ashobora kugira ikibazo cyo kuva bidahagarara bitewe n’umura uba wakomeretse.
  • Ubugumba: nabwo bushobora guterwa n’uko umura waba wakomerekejwe cyangwa se na infections,maze bikangiza imyanya myibarukiro y’imbere bikamuviramo ubugumba umubyeyi.
  • Gukomeza gukuramo izindi nda: cyane cyane ku bantu bakuramo inda mu bwihisho ntibakurikiranwe na muganga hari igihe bishobora kubaviramo kujya batwita buri gihe zikavamo.
  • Guhagarikwa kw’imihango burundu: gukuramo inda na none bishobora gutuma uwo muntu atazongera kujya mu mihango ukundi
abagore cyangwa abakobwa baragirwa inama ko mbere yo gufata umwanzuro wo gukuramo inda babanza kumenya ingaruka zose zabaho. Bagafata umwanzuro batazicuza.
uwicap@yahoo.fr

 3,821 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *