Nyamasheke:Ibikorwa Croix Rouge y’u Rwanda byatumye bamwe mu baturage bahindura ubuzima

Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa mu Karere ka Nyamasheke harimo: Kugeza amazi meza ku ngo 680 ( 15km) mu Murenge wa Kirimbi; Gutanga amatungo magufi ( Ingurube n’ihene ), gukora imirwanyasuri ;Gutera ibiti no kugurira amakoperative imirima n’ibindi…

Ni muri urwo rwego tariki ya 7 Ukuboza 2023,  itsinda ry’abafatanyabikorwa  baturutse  muri  Croix Rouge ya Austria basuye ibikorwa bitandukanye  byakozwe na Croix rouge y’u Rwanda mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke.

Walter Hajek ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Croix Rouge ya Autriche, yatangaje ko Croix Rouge y’u Rwanda n’ iya Autriche bafitanye umubano ukomeye mu gufasha abaturage batishoboye .Akaba ariyo mpamvu baje gusura bimwe mu bikorwa bygerejwe abaturage  bo mu karere ka Nyamasheke.Nko gukangurirwa guhinga uturima tw’igikoni n’indi mishinga ituma bahindura ubuzima.

Ati:”Mu bikorwa byose twasuye twasanze abaturage bafite imbaraga zo gukora, koperative zose twasuye zifite ibikorwa byiza , tukaba tugiye kureba uko ibikorwa byose dutera inkunga byakongerwamo imbaraga.

Mukandekezi Francoise ni perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, yavuze ko abafatanyabikorwa ba Croix Rouge yo mu gihugu cya Autrichei batera inkunga mu by’ubuzima no gufasha abaturage kugira imibereho .

Mukandekezi Francoise perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda n’itsinda ryo muri Autriche ubwo basuraga ishuri rya Cyimpindu ahubatswe ubwiherero 8, ikigega cy’amazi n’icyumba cy’umukobwa .

Ati”Imishinga imaze gukorwa irimo guha abantu amatungo,imiyoboro y’amazi,kubaka icyumba cy’umukobwa no gukoresha ifumbire y’inkari bifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda arenga miliyoni 203 Frw , tuzakomeza kubaba hafi turabasaba kongera ubuso buhingwa”.

Uwitonze Captone

 2,730 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *