Bishop John Rucyahana yagizwe umuvugizi w’ikirenga w’abana

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018, Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO yagize bishop  Rucyahana Ambasaderi w’abana, hagamijwe kuzamura ijwi ry’abana ngo rirusheho kumvikana, ndetse no kurengerwa igihe bibaye ngombwa.

Bishop  John Rucyahana usanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda yavuze ko ababazwa no kuba raporo nyinshi zigaragaza ko abana benshi bahohoterwa ariko umubare wababazwa ibyo bakoze ukaba mucye.

Asanga mubyo azakora harimo ubuvugizi kugira ngo hongerwe imbaraga mu gukurikirana no guhana ibi byaha kugira ngo bice intege n’abandi batekereza kubikora.

Ati “Ibibazo by’abana babiterwa natwe twese. Hari abana baterwa inda binyuze mu gufatwa ku ngufu hari n’abataziterwa ariko bangijwe. Hari abagaburirwa nabi n’ababyeyi babo bakagwingira n’ibindi.”

Mu guhangana n’ibi bibazo bibangamiye ubuzima bw’umwana ngo ntagikwiye gusigaraga inyuma kuko we ngo abona ari icyorezo cyaje mu Rwanda ariko bamwe batitayeho cyangwa batabona.

Umukozi wa CLADHO, Mutsindashyaka Evariste avuga ko kuba Bishop John Rucyahana ahawe inshingano zo kuba ambasaderi w’abana hari ibyo bizabafasha ,bitewe nuko hari aho azajya ageza ijwi rye maze ibibazo by’abana bikarushaho kumvikana.  kandi bikaba byarasabwe n’imiryango ya sosiyeti sivile itandukanye yita ku bana  ndetse n’abana ubwabo.

ati” imiryango ya sosiyeti sivile ikora ku bana ndetse dufatanyije n’abana ubwabo bifuje ko Bishop Rucyahana yaba ambasaderi w’ikirenga w’abana akazajya adufasha mu gukora ubuvugizi mu bibazo abana bahura nabyo, ibibazo bidusaba ubuvugizi buhanitse ko ariwe waba umuvugizi w’abana akajya anafasha kuganiriza abana kuberaka igihugu icyerekezo cyiba kiriho. ”

Mubushakashatsi bwakozwe  CLADHO,mu mwaka wa 2016, bwagaragaje ko  818 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda n’abantu bakuru harimo n’abagiye baziterwa na ba Se cyangwa abo bafitanye isano ya bugufi.

Raporo zinyuranye z’imiryango itegamiye kuri Leta n’ibigo bya Leta zigaragaza ko abana ibihumbi bahohotewe mu buryo bunyuranye harimo n’ubukomeye cyane, izi raporo ariko zikagaragaza ko ababihaniwe cyangwa abibikurikiranyweho ari bacye.

Biseruka jean d’amour

 1,240 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *