New Vison Bakery: uruganda rukora imigati iryoshye kandi yujuje ubuziranenge.

Ikinyamakuru www.gasabo.net, cyasuye uruganda  rukora imigati ikunzwe hano mu Rwanda  ruzwi nka New Vision Bakery, ruherereye mu Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali maze umuyobozi warwo atubwira ko imigati bakora iba iryoshye kandi yujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w’uruganda Ntahobari John ubwo yaganiraga  n’ikinyamakuru gasabo, yatubwiye ko impamvu imigati ikorwa n’uruganda ayobora ikunzwe cyane ari ibanga bihariye mukuyikora.

Ati”imigati yacu impamvu ikunzwe cyane ni ibanga ritazwi na buri wese, icya mbere imigati yacu ikorerwa ahantu hafite isuku, abakozi bacu nabo tubatoza kugira   isuku  ikindi kandi uburyo tuyikoramo ni uburyo budufasha gushimisha uyiriye”

Ntahobari  akomeza avuga  ko kugirango ibyo babigereho ari uko  bakoze impinduka mu mitunganyirize  n’ikorwa ry’imigati , aho babanje kubaka ubushobozi no gutunganya aho bazakorera mbere yo gutangira igikorwa nyirizina cyo gukora imigati.

Ati” Ubu twakoze impinduka mu ikorwa ry’imigati, Dufite amashyiga (four) ya kijyambere n’imashini zivanga ibikora imigati, byose bikoreshwa umuriro w’amashanyarazi kugirango turusheho kwita ku isuku aho gukoresha intoki rimwe na rimwe ziba zidafite isuku yizewe, Hari na none imyambaro n’ibikoresho bihabwa abakozi bacu  kugira ngo barangwe n’isuku, ibyo bikiyongeraho isuzumwa rihoraho n’amahugurwa tubaha.’’

Ntahobari kandi akomeza avuga ko uruganda  rwashyizeho uburyo bwiza bwo gukora imigati yujuje ibisabwa, mu rwego  rwo gucyemura bimwe mu bibazo abanyarwanda bagiraga byo kutizera imigati ikorerwa mu Rwanda bityo bakizera ikorerwa hanze

Ati ’’Twashyizeho impinduka mu ikorwa ry’imigati, dushyira imbere ubwiza  n’uburyohe bwayo kugirango irusheho kugirira akamaro abayirya, bityo abanyarwanda barye imigati ikorerwa iwabo(made in Rwanda ) aho kugura ikorerwa mu mahanga,  Kugeza ubu  abatugana  bemeza ko tubaha ibintu byiza kandi biryoshye “

Uyu muyobozi kandi yatangarije ikinyamakuru ko imigati ikorwa n’uruganda New Vision Bakery ,bifashisha  ibikoresho  bikomoka mu Rwanda ndetse  hakiyongeraho n’ibyo batumiza mu mahanga kugirango koko imigati bakora igire umwihariko kandi ibe yujuje ubuziranenge.

Urubuga ‘’monpainmaison’’ruvuga ko mu byo umuntu akeneye mu mirire ye ya buri munsi , ibitera imbaraga ari ingenzi mu buzima bwe, gusa rugatangaza ko biba byiza gutegurana isuku ibyo umuntu agiye gufungura , kugirango arindwe indwara zituruka ku mwanda.

Umuyobozi w’uruganda New Vision Bakery bwana Ntahobari John
Abakozi baba bambaye imyambaro yabugenewe mu gutegura amafunguro
Imwe mu migati ikorwa n’uruganda New Vision Bakery
Imwe mu mashini ibafasha kuvanda kugirango babashe gutegura imigati ifite ubuziranenge
Abakozi b’uruganda baba bafite isuku utasanga ahandi

Biseruka Jean d’amour

 9,375 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *