Kivumu:Ikibazo cy’amasambu y’umuryango wa Mbarute cyavugutiwe umuti.
Mu minsi ishize mu mu Murenge wa Kivumu , mu Kagari ka Nganzo I Rwinyoni bamwe mu bana bo mu muryango wa nyakwigendera Mbarute( niryo zina, yari afite ntiyigeze abatizwa) bagiye, bagirana utubazo dushingiye ku masambu , cyane ko bitwazaga ko mushiki wabo Sibomana Joella yayitwaye.Ubusanzwe umuryango wa nyakwigendera Mbarute ugizwe n’abana batanu: abahungu 4 n’umukobwa 1.Muri abo bana yasize hakaba hari uwitiranwa na se witwa Tacien Mbarute, utuye I Kigali .
Umwe mu baturage twaganiriye ku kibazo cy’amasambu mu muryango wa Mbarute yagize ati: “Ikibazo cy’amasambu muri uyu muryango cyari ingorabahizi, kugeza ubwo bamwe babifungiwe, ariko ubu ibintu byatangiye gusobanuka kurusha uko mubitekereza. Ubundi gukiranura abantu bisaba twitonda . Niba musha gusigira umurage mwiza abana n’abaturanyi , ukemura ikibazo cyabo ntabogama.”
Meya wa Rutsiro, asabanura uko bakemura ibibazo by’abaturage ( foto:net)
Umuturage utarashatse ko izina rye ritangazwa aganira n’ikinyamakuru Gasabo yagize ati” Twishimiye iki cyemezo inzego zifite ubutabera mu nshingano zabo kuba zarakemuye kiriya kibazo cy’amasambu cyane ko bose banyuzwe n’icyemezo cyo kugabana , n’ubwo bwa mbere byabanje kugorana. “
Undi muturage ati :“ Impande zombi zanyuzwe n’iki cyemezo gusa byadusabye kubanza gusobanurira byimbitse aba baturage kuko ntibyari biboreheye ku ikubitiro kubyakira bitewe n’igihe kinini bari bamaze bahinga aya masambu, tukaba dushimira umuvandimwe wabo Hesron washakanye na mwishwa wabo Rachel, uburyo yabyitwayemo neza adashingiye ku marangamutima.”
Uyu mugabo Hesron, akaba ari umucuruzi w’inyangamugayo mu mu gasanteri k’ubucuruzi ka Gahondo.Akaba acuruza ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by’ishuri, amabati na sima n’utundi tuconsho dutandukanye , abaturage bakeneye.
Uwitonze Captone
1,422 total views, 1 views today