Uburyo ushobora kwita kuri telefone yawe maze ukayirinda kwangirika

Telefone ni igikoresho gikoreshwa mu buryo bw’itumanaho aho umuntu ayifashisha ashaka kuvugana n’umuntu runaka uherereye  kure ye mu bice bitandukanye haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo. Iki gikoresho rero cyafashe igice kimwe cyacu cy’ubuzima kuburyo umuntu adashobora kuva murugo atagifite nkuko atatinyuka   kuva munzu  adafite umwambaro ku mubiri we.

Telephone ngendanwa ikoreshwa  bwa mbere mu mateka y’isi , yari igenewe guhamagara umuntu , ariko nyuma yaje kongerwamo izindi bikorwa  bitandukanye, harimo  kohereza ubutumwa bugufi(SMS=short message service) umuntu runaka.

Nyuma yuko telefone ikozwe igamije guhamagara, nyuma igashyirwamo kohereza ubutumwa.  Haje gukorwa  telephone  zigezweho arizo zimenyerewe nka smart phone, Aho umuntu akoresha telephone ye ibintu birenze kimwe cyangwa bibiri.

Ibyo ubu bwoko bwa telefone bushobora   gukora izambere zitakoraga  harimo: gukoresha internet, aho umuntu  ashobora gukoresha uburyo butandukanye bwo kuganira n’inshuti ze  nko kohereza ubutumwa kuri emails, facebook , watsapp cyangwa ukareba ibintu ukeneye kuri murandasi aho ukoresha ishakiro nka google, Bing, yahoo, Ask.com nizindi zitandukanye………,telefone igezweho kandi igufasha kwifotora ifoto igezweho, kohereza umuntu indirimbo,  kumva radiyo.

Kuba wakoresha Smart Phone(telephone igezweho) bisaba kuba wayitanzeho amafaraga atari macye kandi na none atari  menshi dore ko ihenda bitewe n’uruganda rwayikoze , zimwe mu nganda zikora telephone zigezweho ariko na none zikaba zihenze twavuga nk’uruganda rwa Samsung , Apple, Vivo, n’izindi ………

Hari abatunga telefone mu buryo butoroshye aho baba bamaze igihe kinini barabishyize mu mishinga yabo  mugihe runaka bagomba kuzagura Smart phone aho bagenda babika amafaranga macye macye kugirango babashe kugera ku mubare runaka kugirango babashe kugura telefone bifuza.

Byakubabaza cyane mu gihe  waguze telefone wiyushye akuya kandi iguhenze ariko mu gihe gito ugasanga  telefone  yawe ntabwo igikora(yarapfuye) biturutse mu kuba utarabashije kuyitaho uko bikwiye, maze bigatuma abantu bakubonaga bakubuze ku murongo hakaba hari ibikorwa byawe byakwangirika.

Reka tubabwire  uburyo ushobora kwita kuri Telephone yawe kugirango ubashe kuyikoresha nibura igihe kirekire n’ubwo nta kintu kitagira iherezo.

Uko ushobora kwita kuri telefone yawe ikamara igihe kirekire:

  1. Mu gihe uguze telefone bwa mbere(ari nshyashya) ukwiriye kuyambika ibiyirinda kwangirika igihe yituye hasi(case and screen protector)

2.Ntuzigere ushyira na rimwe telefone yawe ahantu hatose, cyangwa ngo uyikoreshe mu gihe ibiganza byawe bifite amazi

  1. Ujye wirinda ko telefone yawe yakwikubita hasi bya buri kanya , kuko bishobora gutuma inzira zimbere zirushaho kwangirika bikaba byayitera kudakora neza.
  2. Ntugashyire Telefone yawe ahantu hari ikindi gikoresho gisohora ubushyuye , urugero ni nk’igice cya mudasobwa igihe yaka
  3. Ujye ugerageza gusukura Telefone yawe, kugirango uyirinde umukungu uba wayigiyeho.
  4. ntugashyire telefone yawe ku muriro(charging) igihe ikigero cyayo kitari munsi ya 50%

 

Mu Rwanda ubu abaturage batunze telefone ngendanwa bari ku kigero kirenga gato 76% ibi bikaba bigaragaza iterambere riri mu gihugu.

Engineer in Computer Biseruka jean d’amour/0785637480

 

 

Rubyiruko mwirinde inda zitateguwe n’indwara ya SIDA  n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kuko ariyo soko y’ibi byose, ikiruta ibindi byose  ni ukwifata. ibi bizatuma ugera ku ntego yawe y’ubuzima.

 3,854 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *