Ese mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina , gukoresha agakingirizo byaba byizewe ijana ku ijana?

Agakingirizo gafasha mu kurinda gusama igihe bitateguwe. Karinda kandi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Agakingirizo ntikakurinda 100% gusama inda utateguye cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina igihe cyose.
Iyo uhisemo gukoresha agakingirizo, ni ngombwa ko wubahiriza neza amabwiriza agenga ikoreshwa ryako.NI KURUHE RUGERO AGAKINGIRIZO KARINDA GUSAMA ?Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo ukoresha neza agakingirizo nkuko amabwiriza abisaba mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina, uba wirinze kudasama inda utifuza ku kigero cya 98%.
Gusa nkuko tubizi ntabwo abantu ari ntamakemwa. Mu gikorwa hashobora kuzamo amakosa. Niyo mpamvu urugero agakingirizo kizewe mu kurinda gusama inda utateguye rutandukanye ku isi hose. Mu Rwanda nta bushakashatsi bwihariye bwakozwe kuri iyi ngingo.NI KURUHE RUGERO AGAKINGIRIZO KARINDA INDWARA ZANDURIRA MU MIBONANO MPUZABITSINA ?Nta bundi buryo bwizewe cyane kurusha agakingirizo mu kurinda virus itera sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. 
Ubushobozi bw’agakingirizo mukurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse na Virusi  itera SIDA (HIV/SIDA) bwagiye bushimangirwa n’ibizamini byinshi byagiye bikorerwa mu ma laboratwari ndetse n’ubushakashatsi bwakorewe ku bantu. Dore muri make icyo bwagaragaje:Ibizamini byo muri laboratwari: Ibizamini byo muri laboratwari byerekanye ko ubwoko bwa latex bufite ubwirinzi bukomeye aho n’udukoko duto cyane tutabasha kuyinyuramo, ngo umuntu abe yakwandura.Ubushakashatsi bwakorewe kubantu: Hakozwe igereranya aho bafashe abantu bakoresha agakingirizo igihe cyose bagiye gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’abatajya bakoresha agakingirizo igihe cyose cy’imibonano mpuzabitsina bakaba bafite abafasha barwaye sida.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko gukoresha agakingirizo bigira urahare runini cyane mu kugabanya ibyago byo kwandura virus itera n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Nubwo nta bundi buryo buzwi burinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’agakingirizo, biragoye cyane wahamya ko agakingirizo karinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina 100%. Kwirinda gukora imibonano mpuzabitisina nibyo byonyine byakurinda 100% kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ni gute wakoresha neza agakingirizo mu kwirinda?Uburyo bwa mbere bwo gukoresha neza agakingirizo ni ukukambara igihe cyose uri gukora imibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga guhera ku ntangiriro y’igikorwa nyirizina kugeza ku musozo wacyo. Gukoresha kandi agakingirizo ukongeraho n’ubundi buryo busanzwe bwifashishwa mu kwirinda gusama (ibinini, agapira, inshinge n’ubundi) nabyo biri mubyongera amahirwe yo kuba utabasha gusama.Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, iyo umugabo yambaye agakingirizo si ngombwa ko umugore nawe akambara. Bitewe n’uburyo agakingirizo gakoze bisaba ko kambarwa ku ruhande rumwe. (umugabo cyangwa umugore).
Ese kwambara udukingirizo tubiri byongera ubwirinzi? Oya. Kwambara udukingirizo tubiri ku muntu umwe (Umugabo akambara tubiri) ntibyongera ubwirinzi nkuko benshi babikeka. Iyo wambaye udukingirizo tubiri twikubanaho (friction) maze tukorohera cyane bikaba byatuma ducika.Inama 8 zagufasha gukoresha agakingirizo nezaGukoresha neza kandi agakingirizo ntibishatse kuvuga kukambara neza byonyine. Tugiye kubereka ibindi bintu ukwiye kwitaho mu gihe wahisemo gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kwirinda :
  • Reba neza igihe gasigaje (expiration date) ndetse wumve ko numwuka gakoranwa nawo ukirimo. Agakingirizo iyo gashaje gatangira kuma kandi kagacika ubusa.
  • Mbere yo kukambika igitsina irinde ko hajyamo umwuka. Umwuka ushobora gutuma gacika mu gihe muri mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
  • Hitamo agakingirizo gakoze muri latex: Utu dukingirizo tukaba twizewe cyane mu kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bitewe nuburyo tuba dukomeye tudapfa gucika.
  • Irinde gushyira agakingirizo hafi y’urumuri rwinshi cyangwa se ahari ubushyuhe. Ibi bishobora kukangiza.
  • Fungura neza agakingirizo: Mu gufungura agakingirizo igihe ugiye gutangira imibonano mpuzabitsina ni byiza gukoresha intoki zawe aho gukoresha amenyo, kandi ukabikora witonze kugirango wirinde kuba wakangiza. Reba ku ruhande rwako ruriho utuntu tumeze nk’amenyo maze abe ariho ufungurira.
  • Hitamo agakingirizo gafite ahabugenewe hajya amasohoro iyo umugabo arangije. Witonze fata ku mutwe w’agakingirizo mu gihe uri kwambika uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina. Ibi bifasha kwirinda ko hajyamo umwuka ushobora gutuma agakingirizo gaturika.
  • Ambika neza agakingirizo igitsina cy’umugabo kugeza karangiye.
  • Agakingirizo gakoreshwa rimwe gusa
Gukoresha agakingirizo birinda ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gusama inda utifuza. Koresha agakingirizo neza kandi buri gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.
Rubyiruko mwirinde inda zitateguwe n’indwara ya SIDA  n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kuko ariyo soko y’ibi byose, ikiruta ibindi byose  ni ukwifata. ibi bizatuma ugera ku ntego yawe y’ubuzima.
biserukajeandamour@gmail.com

 4,486 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *