Ikipe ya Rayon sports igeze aharindimuka bikozwe na Munyakazi Sadate nabamushyigikiye bagamije guca abafana ku bibuga.

Abareyo bati”Sadate nayisenye yazanywe na Muvunyi Paul nawe yabihawemo inshingano,gusa Sadate yahindutse Muvunyi aramwandagaza. Itsinda rigamije kubuza umudendezo Rayonsports riyobowe na Munyakazi Sadate we ugurisha abakinnyi. Iyo urebye ubutumwa Sadate yaraye ageneye abareyo abeshya ko yakoze igurwa ry’abakinnyi (recritement) kandi nta numwe aragura urasanga ntaho aganisha ikipe.

Munyabagisha Valens na Sadate Munyakazi ( Photo:Gasabo)

Ramadham ati:” Kuva ikipe yaRayon sports ibayeho nibwo yugarijwe n’ibibazo kugeza ubwo hazamo ibishingiye kuri politiki. Munyakazi Sadate ubundi yaje ate mu ikipe ya Rayon sports? Abareyo batandukanye batangarije ikinyamakuru Gasabo ko Sadate yabanje kuza mu ikipe ya Rayon sports igihe cya komite ya Ntampaka Theogene na Gacinya  aza avuga ko azanye izamura ikipe bamubajije iyo ariyo arababeshya baramwihoreraaragenda. Sadate nyuma ngo yaje kugaruka igihe komite ya Rayon sports yari iyobowe na Gacinya nabwo azana ikinyoma baramwamagana. Muvunyi Paul niwe wateruye Munyakazi Sadate amutura mu ikipe ya Rayon sports. Aha Sadate yaje abeshya koazatanga agahimbazamusyi ku ba kinnyi(prime) nyuma yadukana icyitwa MK CARD nacyo cyabaringa.

Uwitwa James w’iHuye ati:”Sadate akimara gufata ikipe mubiganza yatangiye imishinga ya baling agamije kujijisha mu makosa ahanitse kugirengo hatagira umubaza  ikintu nakimwe. Sadate yahise yihutira gukoraho abo bari bafatanije kuyoborana ikipe. Sadate yatangiye avuga ko hari ishyamba rimurwanya agamije  gukora iterabwoba . Sadate yaje kugurisha abakinnyi nk’uko twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu. Sadate yakoze andi makosa bukeye atangira kubeshya ko azubaka stade ya Rayon sports.Sadate yanze gukina igikombe cy’intwali z’u Rwanda buri wese abona ko ntacyerekezo afite. Sadate yakomeje kubiba urwangano kugezanaho fan base nayo isenyuka kubera we. Sadate arashinja abantu ko batanze amafaranga yo kumurwanya,ese we iyo ashinja abantu ko bashaka gusenya Rayon sports ubuniwe uyubaka? Sadate arahuzagurika  kuko we ubwe yakarebye niba abo ayobora bamwemera cyangwa batamwemera,akanareba ibyo yabwiye Perezida wa Ferwafa.”

 

Bamwe mu bafana ba Gikundiro bavuga ko muri Rayon harimo mafia na Kata .

Bati :” Bamwe mubatungwa urutoki ko bashyigikiye Sadate barimo Dr Rwagacondo Emmile Claude na Munyabagisha Valens bivugwa ko aribo bagiriye inama  Nkurunziza Jean Paul akisubiraho,kongeraho umunyamabanga ABRAHAM   Kely. Iyi nama ikoreshwa na Munyabagisha kugirengo Sadate atavaho,gusa icyabananiye ni ukongera kumuhuza na fan base kuko yo imishinja amakosa menshi cyane. Ibi rero byose nibyo byugarije ikipe ya Rayon sports.”

 8,215 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *