Gakenke: MIFOTRA yabahaye icyemezo cy’ishimwe kubera uruhare bagize mu gushishikariza abaturage kwihangira umurimo

Leta y’u Rwanda  yashizeho  gahunda yo guteza imbere umuco wo kwihangira imirimo ni muri urwo rwego Akarere ka Gakenke  kashyize ingufu  mu  gufasha urubyiruko n’abagore mu gutegura imishinga iciriritse ibyara inyungu binyuze mu Kigega  gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF) .

Kubera ishyaka n’umurava byaranze Akarere ka Gakenke gushyira iyo gahunda mu bikorwa  tariki ya 01/05/2018 , ubwo  hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku rwego rw’Igihugu , wabereye mu Karere ka Rubavu, mu izina rya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, MIFOTRA yahaye  Akarere ka Gakenke ICYEMEZO CY’ISHIMWE kubera uruhare kagize mu guteza imbere ihangwa ry’Umurimo mu Rwanda mu gufasha imishinga ikiri mito gutera imbere.

Mu gukangurira abaturage b’Akarere ka Gakenke mu kwihangira umurimo , binyuze mu mahugurwa bahaye urubyiruko n’abagore ,Umuyobozi w’Akarere Nzamwita Déogratias yashishikarizaga abaturage  kwihangira umurimo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé François aho yabaga yagiranye ibiganiro n’abaturage mu gihe cyo gubakangurira  kwihangira umurimo yabasabaga kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Niyonsenga Aimé François( uwo mubona hasi wambaye kositimu y’umukara ahabwa icyemezo na general) , Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu ati ‘‘Ntimukajye mwicara ngo hari undi muntu uzabaha akazi ahubwo mutangire mufate biriya  ibikoresho ‘‘Made in Rwanda’’mugende mubikoremo ibikapu, mukoremo uduseke twiza,  mukore amasabune  n’ibindi…”Yakomeje  agira ati:”Duteze imbere Umurimo utanga umusaruro, Twihutishe Iterambere”.

Si MIFOTRA  yonyine yashimye Akarere  ka Gakenke , ubwo  Nyakubahwa Perezida wa republika Paul Kagame,yakoreraga  uruzinduko mu karere ka Gakenke yasabye  abaturage b’aka karere gukora ibishoboka byose kugira ngo bagezweho ibikorwa remezo byakomeza kubateza imbere.

Icyo gihe ,umukuru w’igihugu yashimiye abanya Gakenke ko hari byinshi bimaze gukorwa kandi biturutse mu mbaraga zabo, kandi ko bakwiye kubakira ku bimaze kugerwaho kugira ngo bagere kuri byinshi byiza.Perezida wa Repubulika yasabye abaturage kurushaho gukora no kuzuzanya kugira ngo ibibafitiye inyungu bibagereho neza.

Abaturage ibihumbi hafi  338234, ahanini batunzwe n’ubuhinzi n’Ubworozi, ni bo batuye akarere ka Gakenke bakaba bishimira ko ibikorwa remezo birimo amashanyarazi bigenda bibegerezwa.

Uwitonze Captone

 

 2,079 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *