Rwanda-Uganda ishyamba si ryeru

Tariki 5 Werurwe 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Sezibera Richard yatangaje  ko hari ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda , ndetse avuga no  ku kibazo cy’abajenerali bivugwa ko baba bafunzwe.

Abo bajenerali byavugwaga ko batawe muri yombi ni Emmanuel Ruvusha, Fred Ibingira na Joseph Nzabamwita.

Amakuru y’ uko aba bajenerali batawe muri yombi yatangajwe na bimwe mu binyamakuru by’ abatavugarumwe n’ u Rwanda babinyujije  ku mbuga nkoranyamabaga.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare nibwo, bimwe mu binyamakuru bikorera kuri murandazi byatangiye kuvuga ko Gen.Ibingira atamerewe neza,  ubwo   yasimbuzwaga Maj Gen Aloys Muganga. ku mwanya wo kuyobora Inkeragutabara, yari afite guhera muri 2010.

Nyuma byongeye gutangaza ko kuba atarabonetse ku munsi w’intwari , hari ikibyihishe inyuma , byongera gutangaza ko umugore we, yabujije abana be, kuza mu biruhuko bya Noheri n’ubunani ko we ,azabasura.

Byakomeje gutangaza ko  ngo ,  umugore yageze ku kibuga cy’indege yangirwa gutambuka ahubwo yamburwa urwandiko rw’inzira.Kuva icyo gihe leta y’u Rwanda ntacyo yigeze ivuga kuri izo nkuru.

Nyuma byatangaje ko ba jenerali Emmanuel Ruvusha, Fred Ibingira na Joseph Nzabamwita batawe muri yombi. Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda , akaba na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga Amb. Dr Richard Sezibera yanyomoje amakuru avuga ko u Rwanda rwataye muri yombi abajenerali batatu.

Minisitiri Sezibera yavuze ko aba bajenerali batigeze batabwa muri yombi ndetse ngo ntazi impamvu abo bantu bashaka ko abo bajenerali bafungwa.

Yagize ati “Sinzi impamvu izo mbugankoranyambaga zishaka ko abo bajenerali batabwa muri yombi. Abo bajenerali barahari. Ejo nahuye na Nzabamwita, ibyo bihuha ngo abantu batawe muri yombi, navuze ku kibazo gikomeye , abantu baratangira ngo abajenerali batawe muri yombi, Sezibera afite amasambu muri Uganda , no no no nta mitungo mfite hariya nta masambu mfiteyo. Nifuza ko nakabaye mbifiteyo ariko ntabyo mfite, kandi mbifiteyo nabwo ntabwo byaba ari ikibazo”

Dr Sezibera yavuze ku kibazo cy’ u Rwanda na Uganda, ko ibi bihugu byombi  bifitanye ibibazo bimaze imyaka ibiri, ashimangira ko u Rwanda ruhora rushaka ko ibyo bibazo byarangira umubano ukongera kuba nta makemwa.

Ati “Ntabwo ibibazo dufitanye aribwo bigitangira, ni ibibazo bimaze hafi imyaka ibiri biganirwaho mu nzego zinyuranye . Ni ibibazo 3 turimo gushakira umuti.”

Akomeza avuga ko n’ubwo Uganda isabwa gukemura iki kibazo igakomeza guterera agate mui ryinyo, ngo u Rwanda rwizeye ko bizakemurwa binyuze mu biganiro cyane ko rutifuza ko ibihugu mbyombi byakomeza kurebana ay’ingwe.

Yagize ati “Iby’umubano na Uganda uzagenda neza. Harimo ibibazo ubu ngubu ariko tuzi neza ko uzagenda neza. Turi abaturanyi burya iyo abantu baturanye ntibaburana utubazo. Turimo kubiganiraho tuziko bizagenda neza.”

Minisitiri Dr Sezibera agaragaza ko hari ibibazo bitatu by’ingutu biterwa na Uganda biri ku isonga mu gutuma umubano w’ibihugu byombi ukomeza kuzamba.

Ati “Ikibazo cya mbere ni ikibazo cy’Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa, bagafungwa, bakicwa urubozo bagafungirwa ahantu hatazwi muri Uganda. Ni ikibazo gikomeye. Tumaze kugira abantu 190 bafashwe muri ubwo buryo, kandi ni ikibazo kitarabonerwa umuti.”

Yavuze ko hari abafatwa nyuma bakazarekurwa barakorewe iyicarubozo ari intere bakahavana ubumuga.

Avuga ko u Rwanda rwagerageje kwegera Uganda mu kurusaba ko iki kibazo cyacyemurwa ariko bigakomeza guhumira ku mirari.

 1,619 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *