Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi 2018 cyatangijwe mu gihugu hose

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yatangije mu gihugu hose icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo 2018, kikaba ari icyumweru Polisi y’u Rwanda ikoramo ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage birimo gufasha imiryango itishoboye no gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ni icyumweru kibanziriza isabukuru ya Polisi y’u Rwanda yizihizwa ku itariki ya 16 Kamena buri mwaka.

Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyaranzwe ahanini n’ibikorwa byo kubaka ibiro by’ umudugudu muri buri karere, ibi bikorwa nk’ishimwe ry’uko ari imidugudu yahize indi mu gukumira ibyaha.

Ibyo biro bizashyirwamo ibikoresho by’ibanze bizifashishwa n’ababikoreramo, bikazaba kandi birimo icyumba abana bazajya bahererwamo ubumenyi butandukanye; ibyo biro bikazanashyirwamo Televiziyo abaturage bazajya bareberaho amakuru, imikino n’imyidagaduro.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru iragira iti:”Duture mu mudugudu utarangwamo ibyaha.”

Umuhango wo gutangiza iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi wabereye hirya no hino mu gihugu, ukaba witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abaminisitiri, abayobozi b’Intara, abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’abaturage.

Intara y’Amajyaruguru

Mu Ntara y’Amajyaruguru ibi bikorwa byatangirijwe mu mudugudu wa Mugari mu kagari ka Mugeshi mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka.

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage bari aho, Minisitiri Kaboneka yabasabye gukomera ku muco w’ubufatanye n’inzego mu gukumira ibyaha no kwita ku bikorwa by’iterambere.

Yabasabye kandi gufata neza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bahawe ndetse n’ibiro by’umudugudu wabo batangiye kubakirwa, bikazabafasha kwiteza imbere.

Aha yavuze ati:”Twese tuzi ko aho urumuri rugeze, umwijima urahunga, turanizera ko uko umwijima uzahunga ari na ko ibyaha n’ubukene bizahunga.”

Ibindi bikorwa by’iterambere Polisi y’u Rwanda yatangiye kugeza ku baturage muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, birimo kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango 3000 itishoboye ituye ahataragezwa amashanyarazi asanzwe; biteganyijwe kandi ko mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije hazaterwa ibiti, no kubakira inzu imiryango itishoboye ndetse hazanakorwa ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Intara y’Amajyepfo

Mu Ntara y’Amajyepfo, iki cyumweru cyatangirijwe mu mudugudu wa Wimana mu kagari ka Mukinga Umurenge wa Nyamiyaga, akarere ka Kamonyi, umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, wari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (Deputy Inspector General of Police- DIGP/Opns), Dan Munyuza.

Minisitiri Gashumba yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ikomeje kubagezaho, avuga ko abaturage bafite ubuzima bwiza barushaho kwibungabungira umutekano.

Mu Mujyi wa Kigali

Minisitiri w’Ibidukikije, Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru mu muhango wabereye mu mudugudu wa Cyankongi akagari ka Rusheshe Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, yashimiye abaturage baho kuko umudugudu wabo mbere wari uzwiho kuba umwe mu midugudu irangwamo ibiyobyabwenge, ariko ubu ukaba ari umudugudu ntangarugero utarangwamo ibyaha.

Yabwiye abatuye aka gace ko umutekano ari umusingi w’ibyo Igihugu kimaze kugeraho, ukaba  n’inkingi ya mwamba ya gahunda zose  z’iterambere  n’amahoro birambye.

Yagize ati,”Ntushobora gutekana igihe wikanga ko hari abashobora kugutera nijoro bakakwiba cyangwa bakaguhohotera mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ibyaha byubakira ku myumvire n’imitekerereze bibi. Buri wese akwiriye guhora atekereza ku cyamuteza imbere kikanateza imbere igihugu muri rusange.”

Yagize kandi ati,”Ibikorwa Polisi ikora byo guha amashanyarazi imiryango itishoboye no kubaka Ibiro by’utugari biri muri gahunda ya Leta yo kwishakamo ibisubizo hagamijwe iterambere rirambye.Ibi bikorwaremezo muzabifate neza; kandi mubibyaze umusaruro.”

Minisitiri Biruta yakanguriye akagari ka Rusheshe kwirinda ibikorwa byaba intandaro y’ibiza nko kwangiza ibidukikije; abashishikariza  kubahiriza gahunda za Leta zigamije kurengera  no kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti; bakanirinda gukoresha  amasashe ya pulasitiki.

Intara y’Iburengerazuba

Minisitiri w’urubyiruko, Rose Mary Mbabazi wayoboye ibi bikorwa byabereye mu mudugudu wa Mitunga akagari ka Rugendabari Umurenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi (Deputy Inspector General of Police- DIGP/AP) Juvenal Marizamunda, yasabye urubyiruko gufatanya na Polisi n’izindi nzego gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y’ibindi byaha.

Yabwiye ababyeyi bari aho ko bakwiye kuganiriza abana ku bubi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima bw’urubyiruko, bityo bakirinda kubikoresha.

Yasabye buri muturage kuba ijisho ry’umuturanyi, bakagira uruhare mu gukumira inda ziterwa abakobwa b’abangavu, kandi bagafata neza ibikorwaremezo bagejejweho kugira ngo bikomeze kubafasha mu iterambere.

Intara y’Iburasirazuba

Mu Ntara y’Iburasirazuba, ibi bikorwa byatangirijwe mu mudugudu wa Rwamugurusu akagari ka Bwana Umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, aho umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere ry’Abaturage Harelimana Cyriaque, akaba yari ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police-IGP) Emmanuel K.Gasana.

Mu ijambo Minisitri Harelimana yagejeje ku baturage bo mu mudugudu wa Rwamugurusu, yababwiye ko kugira umudugudu utarangwamo icyaha bigomba kujyana no guharanira ko n’abaturanyi babo bo mu yindi midugudu na bo batera ikirenge mu cyabo mu kwirinda ikitwa icyaha cyose.

IGP Gasana mu ijambo rye, yavuze ko kuba habaho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi ari urugero rw’imiyoberere myiza dufite mu gihugu cyacu, akomeza avuga ko ahari imiyoborere myiza Polisi ikorera abaturage kandi igakorana na bo.

Yashimiye abaturage b’imidugudu yose yabaye intangarugero mu gukumira ibyaha, anabizeza gukomeza kubashyigikira mu kurinda ibyagezweho no mu iterambere ryabo.

IGP Gasana yavuze ati,”Muri iki cyumweru tuzibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda impanuka mu muhanda, kurengera ibidukikije, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ruswa, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu; mbese intego yacu ni uko mu Rwanda hose twagira imidugudu itarangwamo icyaha.”

Yavuze ko iki cyumweru ari umwanya wo kwisuzuma tukareba aho twavuye, tukazirikana aho dushaka kugera ndetse tukaniha ingamba nshya, kandi ko byose tugomba kubikora tuzirikana ko gukorana n’abaturage ari bwo buryo bwizewe budufasha kugera ku nshingano zacu.

Aho iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu gihugu hose cyatangirijwe, ibirori byari byanitabiriwe n’abayobozi b’Intara cyatangirijwemo, bakaba bijeje abaturage kuzabafasha ku buryo imidugudu itarangwamo ibyaha izaba myinshi.

source: police.gov.rw

 1,356 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *