Bugesera: Abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs ) baganirijwe ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kugira uruhare mu kurwanya ibyaha no kubikumira, ku itariki ya 01 Kanama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yahuguye abaturage bagize komite zo kwicungira umutekano mu tugari n’imidugu (CPCs) bose bo  mu  murenge wa Nyamata bagera ku 114.

Ibiganiro  bahawe byibanze ku kubagaragariza uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha bahereye mu midugudu n’uko bazajya bibikemura nk’abantu bahorana n’abaturage. Muri ibi biganiro Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage (DCLO ) Inspector of Police(IP)  Jeannine Nyiramugisha.

Mu biganiro yatanze IP Nyiramugisha yagaragarije aba bagize CPCs kujya baba intangarugero mu bandi baturage,abibutsa ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza kuburyo baba icyitegererezo mu bandi baturage.

Yababwiye ko icyizere bagiriwe bagomba kujya bagikoresha neza bagakemura ibibazo by’abaturage ibyo badashoboye bakegera inzego z’ubuyobozi zikabayobora aho byakemurirwa.

Yagize ati:”Hari ibibazo byoroheje biba biri mu midugudu mutuyemo  mukwiye kujya mubikemura hakiri kare bitarakomera , ibibananiye mu kabigeza ku nzego z’utugari cyangwa umurenge kugira ngo bikemuke hakiri kare.”

Ibi biganiro kandi byanahuriranye n’uko Polisi y’u Rwanda yari mu bukangurambaga  mu cyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. IP Nyiramugisha yaboneyeho kubagaragariza ko hari   imwe mu miryango ikunze kuvugwaho  ingeso yo guhishira abagabo cyangwa abasore baba bateye inda abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18, imiryango ikicara ikumvikana ibintu bikarangirira iyo.

IP Nyaramugisha yasabye  aba bagize komite za CPCs  bo mu murenge wa Nyamata ko nibaramuka bamenye ayo makuru kutazahishira umunyacyaha, abakangurira kuzajya bihutira gutanga amakuru kugira ngo umunyacyaha akurikiranwe ahanwe.

Yagize ati:”Hari imwe mu miryango usanga ijya mu bintu byo kumvikana iyo umwana wabo w’umukobwa yatewe  inda kandi atarageza imyaka y’ubukure. Mwebwe nk’abagize komite zo kwicungira umutekano mu midugudu ntimugomba kubihishira, mu gomba gutanga amakuru umunyacyaha agakurikiranwa. Kumvikana kw’imiryango ntibigomba guhungabanya uburenganzira bw’uwo mwana .”

Yakomeje abasaba kujya baganiriza  bamwe mu bagabo bagifite  ingeso mbi yo   guhohotera abagize umuryango cyane cyane abagore n’abana b’abakobwa bitwaje amateka ya kera.

Yagize ati:”Hari bamwe mu bagabo usanga bagifite imyumvire y’ubujiji bavuga ko umugore nta jambo afite ku mutungo wo mu rugo, bakumva ko umugabo ariwe ugomba gufata imyanzuro yose ireba umuryango,cyangwa ugasanga hari abavuga ko umwana w’umukobwa hari uburenganzira atagomba kugira mu muryango, bakavuga ko byose ari abahungu bagomba kubigiraho ijambo.”

Yabagaragarije ko iyo myumvire yari  iya kera, ababwira ko bagomba kujya begera abagabo bagifite iyo myumvire bakabaganiriza nabo bakamenya  ko umugore n’umwana w’umukobwa bafite uburenganzira mu muryango.

Ibi biganiro byarangiye abagize komite zo kwicungira umutekano(CPCs) bagaragaza ko bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda , bizeza ko bagiye gukurikiza inama bagiriwe cyane cyane batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

biserukajeandamour@gmail.com

 

 1,403 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *