I Kigali hateraniye inama yiga ku ikoranabuhanga

Ni inama y’iminsi itatu yatangiye I Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 gicurasi ikazageza kuwa 18 Gicurasi, 2018, ikaba ihuje impuguke mu buvuzi no mu burezi ziturutse mu bihugu bigize umuryango waAfrika y’iburasirazuba, ikaba yarateguwe na Komisiyo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu muryango wa Afrika y’iburarirazuba(EASTECO), ifatanyije na Komisiyoy’Igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (NCST), hamwe na Kaminuzay’u Rwanda (UR).

Aganira n’itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima , ushinzwe ubuzim arusange, DrNdimubanzi Patrick, we yavuze ko kugira ngo politiki irebana no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu karere bishingiye ku buzima ari  ingenzi mu iterambere ry’ubukungu muri rusange.

Ati “Niba twaragaragaje ko ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buvuzi ari nka kimwe mu byo tugomba gushyiramo imbaraga, dukeneye kugira gahunda ihamye ku buryo tubasha gushyigikira ibikorwa byo mu Rwanda no mu karere, kuberako bizatanga umusanzu kubukungu bw’igihugu n’akarere  kuko bizafasha abantu kujya bivuza kuburyo bworoshye aho umuntu azajya abona mugang  abitamugoye.”

Bamwe mu bajekumurika ibikorwa byabo bijyanye n’ikoranabuhanga mu buvuzi bo batangajeko bishimiye iyi nama kuko igiye gutuma ibyo bakora birushaho kumenyekana kandi bikazatuma abanyarwanda barushaho kwitabira ibikorwa byabo.

UwariuhagarariyeUmbrella Ltd,Akeza Michelline yadutangarije ko bitabiriye iyi nama kugirango bamurikire abanyarwanda cyane cyane ab’igitsina gore ikoranabuhanga babafitiye ribafasha  kubara  iminsi y’uburumbuke ukoresheje Telephone.

Umbrella ni application ushyira muri Telephone ngendanwa ku bakobwa n’abagore ikabafasha kubara iminsi y’uburumbuke, inabafasha kandi kumenya igihe bagomba gusama n’igihe batasama.

Akeza Michelline yakomeje avugako application ya Umbrella ije ari igisubizo ku banyarwanda b’igitsina gore kuko izabafasha  kugabanya  gutungurwa, kubarinda gusama, guhora biteguye bakitwaza ibikoresho byabugenewe no kubafasha kumenya iminsi yabo y’uburumbuke igihe basamira n’igihe batasama.

EASTECO (East Africa Science and Technology Commission)ifite icyicaro mu Rwanda I Kigali ikaba yarafungu we kumugaragaro mu 2015, yashyizweho n’inama ya gatanu idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere yateranye tariki ya 18 Kamena 2007, bashingiye kumasezerano y’Umuryango wa Afurika y’uBurasirazuba, umutwe wa 16, mu ngingo yawo ya 103 igamije guteza imbere akarere binyuze mu ikoranabuhanga.

 

Eliezer Havugimana

 1,202 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *