Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa

Muri gahunda z’ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2018, kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y’ u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane, umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ahatangirijwe ubukangurambaga bwo gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe n’inama nyunguranabitekerezo, yahuje inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa.

Iyi nama nyunguranabitekerezo ikaba yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Murekezi Anastase, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, uhagarariye urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), uhagarariye Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, abayobozi bakuru batandukanye muri Polisi y’u Rwanda no mu zindi nzego  zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa.

Minisitiri Busingye yavuze ko ibikorwa ngarukamwaka Polisi y’u Rwanda irimo bigamije umutekano n’iterambere ry’abaturage, aho ubuyobozi bwa Polisi n’abaturage mu bufatanye basanganywe barebera hamwe ibimaze kugerwaho mu kubaka umutekano, n’ibindi bikenewe kugirango tugere ku mutekano urambye.

Kuri iyi ngingo, yavuze ati:” Umutekano ntureberwa gusa ku kuba nta mutekano muke mu gihugu, cyangwa se kuba nta byaha bikomeye biri mu gihugu. N’iyo hari ibyaha abantu bita ko ari bito; indwara z’ibyorerezo; ubukene; ihohoterwa mu miryango; ruswa n’ibindi, umutekano uba wahungabanye. Mu kurinda umutekano w’abanyarwanda rero, ibyo byose Polisi y’u Rwanda ibyitaho, kandi abaturage bakabigiramo uruhare ubwabo. Ni iyo gushimirwa.”

Minisitiri Busingye, yavuze ko ruswa ari icyaha kibi gishobora kunaniza igihugu kugera ku ntego zacyo, aho yavuze ko inzego z’ubutabera zagiye zitungwa agatoki mu bikorwa byo kwishora muri ruswa, kandi ko igihugu kirangwamo ruswa kidashobora kugera ku iterambere, kuko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.

Aha yavuze ati:”Ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu guhindura iyo myumvire, tukihatira gukora akazi kinyamwuga, amategeko akubahirizwa, tuzirikana ko umurongo duhabwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ari ukurandura ruswa n’ibindi byaha byose bifitanye isano nayo. Turizera ko ibi biganiro mubivanamo ingamba zihamye zigamije kurandura burundu ruswa mu nzego zose z’igihugu muri rusange no mu nzego z’ubutabera by’umwihariko.”

Yakomeje avuga ko ku birebana na ruswa, abanyarwanda dufite amahitamo amwe gusa; kuyirwanya n’imbaraga zacu zose tukayirandura burundu, cyangwa tukayigeza aho idashobora gukoma mu nkokora iterambere ryacu,  n’abayishoramo ntibabone aho bihisha ingaruka zayo.

Minisitiri Busingye yasoje avuga ko ubufatanye bwa twese  kugira ngo ruswa icike mu Rwanda ariyo mikorere dusabwa, ko ahubwo tutabigenje gutyo twaba dutatira indahiro zinyuranye tuba twaragiriye abaturarwanda, kandi ko insanganyamatsiko yahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka yo “Gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha”, bivuze ko buri mudugudu ugeze kuri iyi ntego igihugu cyose cyaba cyageze ku mutekano urambye.

Umuvunyi mukuru, yavuze ko urwego ahagarariye rushima kuba Polisi ifata umwanya igategura ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, kuko idindiza iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ngomba kugirango ruswa icike mu gihugu, kuko twese dufite intego yo kutihanganira ruswa na gato.

Aha yavuze ati:”Ruswa n’akarengane ni ibimenyetso by’imiyoborere mibi, kandi bihabanye na gahunda y’imiyoborere y’igihugu cyacu kuko imiyoborere y’igihugu cyacu ishingiye ku miyoborere myiza.”

Yavuze kandi ko ibyaha bya ruswa bigeye kuba ibyaha bidasaza, ku buryo umuntu wese uzaba akekwaho ibi byaha bitazamworohera gucika ubutabera.

Yakomeje avuga ati:”Twese dufatanye, duhanahane amakuru y’aho ruswa igaragara, turusheho guteza imbere igihugu cyacu, cyane cyane turushaho kubikangurira urubyiruko.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yavuze ko intego yo kurwanya ruswa ifasha mu iterambere rituma habaho ubuzima bwiza bw’abaturage, kuzamura ubukungu bw’Igihugu hashingiye ku itangwa rya serivisi nziza.

IGP Gasana yagize ati:” Igihugu cyacu cyihaye intego yo kugera ku buyobozi bwiza kandi buzira ruswa nk’uko bigarara mu migambi itandukanye Leta igenda ishyiraho.”

Yongeyeho ati:”Kurwanya ruswa ntibyagerwaho, ababigizemo uruhare badashyikirijwe inzego z’ubutabera kugirango bahanwe, kandi nta rwego rwakora rwonyinye hatabayeho kuzuzanya kw’inzego zose, zaba iza Leta, izigenga, imiryango itegamiye kuri Leta n’abikorera ku giti cyabo.”

Yavuze kandi ko mu ngamba zo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ikigo cy’amahugurwa cya Polisi (Ethic Centre), ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, kandi ko mu myaka 8 ishize, hari abapolisi barenga 60 bafatiwe muri ruswa bashyikirijwe ubushinjacyaha, bamwe bakaba baranirukanywe muri Polisi y’u Rwanda.

Icyumweru cya kane cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kizibanda ku kurwanya ruswa gifite insanganyamatsiko igira iti:”Twese hamwe turwanye ruswa, turinde igihugu cyacu.”

Icyumweru cya gatatu kibanze ku bukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, icya kabiri kibanze ku bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, naho icya mbere kikaba cyaribanze ku bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

uwicap@yahoo.fr

 1,239 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *