Rayon Sport gutsinda Costa da sol ntibivuze gutsinda Enyimba FC

Enyimba FC, ni ikipe izwi muri Afrika kandi yatwaye ibikombe byinshi harimo 2 bya CAF Champions League n’ibindi yibitseho muri shampiyona yo muri Nigeria.

Kuba Rayon Sport, igeze muri ¼ nijyaniraho kuko ntawabikekaga kuyisaba ibirenzeho nko gutsinda Enyimba ni nko gutuma umusore amata y’intare.Yego byose birashoboka ariko ntawakwihandagaza ngo avuge ko agiye kureba aho Rayon sport itsinda Enyimba.

Ntawashidikanya ko uriya mupira uzaba unogeye ijisho, cyane ko abakinnyi ba Rayon Sport bagomba kwereka Enyimba ,ko gukuramo Costa da sol bitabagwiriye , ko nabo bazi kubonez mu isamu.Ikindi Enyimba nitihagararaho ngo yerekane ko ari ikipe y’ikigugu, ishobora gutungurwa na Rayon sport izaba ikina nk’umwana ukora wirwanaho.

Mu mateka bivugwa ko Enyimba F.C yashinzwe mu 1976 Muri 2000 yegukanye ibikombe bibiri bya CAF Champions League, ibikombe bibiri biruta ibindi muri Afurika (Super Cup) birindwi bya shampiyona muri Nigeria na bine by’igihugu.

Uwitonze Captone

 

 1,377 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *