Mu Rwanda nta muntu wemerewe gutunga no gucuruza imbunda

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yahumurije Abanyarwanda bumva ko intwaro zishobora kuzajya zicuruzwa ahantu hatandukanye harimo na za butiki ku buryo umuturage wese yazajya ayibona.

Ibi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, asobanura ibijyanye n’ivugururwa ry’amategeko atandukunye arimo n’iryerekeye intwaro.

Yavuze ko guhera ku mugoroba wo ku wa 28 Gicurasi 2018 kugeza uyu munsi, hari impaka nyinshi zagarutse kuri iryo tegeko, aho hari abumvaga ko intwaro zizajya zicuruzwa ahantu hose ku buryo abaturage babasha kuzibona uko bazishaka.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Umutwe w’abadepite watoye iryo tegeko, ririmo ingingo zivuga ku bucuruzi bw’intwaro ndetse no kuba umusivili ashobora gutunga imbunda.

Iryavuguruwe ni iryo mu 2009, rikaba ryaravuguruwe kuko bashakaga gusubizamo ibyaha n’ibihano byari byaravanywemo mu 2012 bigashyirwa mu gitabo cy’amategeko ahana ndetse no kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko nshinga.

Kugeza ubu ikiri gukorwa ni uko icyo gitabo cy’amategeko ahana cyarimo urwunge rw’ibyaha n’ibihano byo mu mategeko atandukanye, bivanwamo bigasubizwa mu mategeko ajyanye na byo.

Iyi ikaba ari yo mpamvu byatumye iryo tegeko rigenga intwaro risubizwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ibyaha n’ibihano bisubizwemo.

Ni itegeko rifite ingingo 74 risobanura uburyo umuntu ashobora gukora ubucuruzi bw’intwaro, uburyo umuntu ashobora gusaba gutunga imbunda n’ibindi.

Nubwo izo ngingo zirimo, Minisitiri Busingye yavuze ko bidakwiye gutera impungenge Abanyarwanda kuko bitoroshye kuba umuntu yahabwa ubwo burenganzira bitewe n’ibyo agomba kuba yujuje.

Yagize ati “Ni nko kunyuza ingamiya muri ka kenge k’urushinge njyewe ni cyo mbona gishobora kuba kibitera kuko ibisabwa niba mwakurikiye mu nteko ni urutonde rw’ibintu byinshi ku buryo ntekereza ko kubyuzuza byafata imyaka icumi, bigafata n’indi icumi ntawe urabyuzuza.”

Yakomeje avuga ko impamvu amategeko nk’ayo ajyaho ari ukugira ngo habe hari amategeko agenga ikintu, “ikintu iyo kitabujijwe kitagira itegeko rikibuza kivuga uko gikoreshwa, gikurikiranwa uko kigenzurwa, iyo usanze umuntu agifite hariya ntabwo ubona uburyo umukurikirana, ntabwo ubona ikintu wamubaza na kimwe. Ni yo mpamvu hajyaho amategeko.”

Yavuze ko urwego rutoya rugenzura niba umuntu yahabwa imbunda ni Umuyobozi Mukuru wa Polisi naho urunini rukaba Inama y’Abaminisitiri.

Ibisabwa umuntu kugira ngo abe yatunga imbunda cyangwa acuruze intwaro yavuze ko ari ibintu byinshi cyane kugira ngo umuntu abyuzuze.

Yagize ati “Njye ndakeka ko ni hafi ya impossible (bidashoboka). Kugira ngo ucuruze, kugira ngo umurike aho ushaka gucururiza ni iteka rya Perezida rivuga uko bigomba gukorwa.”

Minisitiri Busingye yavuze ko ubwo itangazamakuru ryatangaza iby’itorwa ry’iryo tegeko hari abaketse ko abantu bazajya babona intwaro mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Icyo rero Abanyarwanda bagizeho impungenge bati ‘ubu rero imbunda zigiye gucuruzwa muri za butiki, nimugoroba dutaha tuhanyure umuntu afate icupa rya byeri narangiza agure n’imbunda atahe, ntabwo ari ko bimeze, mudufashe rwose mubwire Abanyarwanda. Bahumure ntabyo twakora, nta mpamvu n’imwe.”

Nta mpungenge bikwiye gutera mu Rwanda hakorewe intwaro

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko nta mpungenge bikwiye gutera kuba mu Rwanda hakorerwa intwaro cyangwa ubucuruzi bwazo, icya mbere ni uburyo bigenzurwa.

Yagize ati “Ni inzira ndende ugomba kunyuramo kugeza aho ubyemererwa n’Inama y’abaminisitiri, hanyuma ukaba wazikora ariko na bwo hakaba igenzura rihagije. Ariko n’ubundi ntekereza ko ibyo na byo ntibyagombye kuba bitera Abanyarwanda ikibazo kuko n’ubundi n’izo zose tuvuga zikoreshwa muri izo sosiyete zicunga umutekano, zikoreshwa inyungu rusange twese tukabyungukiramo ziragurwa, zigurwa ahandi, mu bindi bihugu.”

Yunzemo ati “Muri ibyo bihugu zigurwamo ntabwo bazitwoherereza ubuntu bakavuga ngo Abanyarwanda turabakunda reka tuboherereze imbunda zo kubarindira umutekano, tuzisanga aho ziri tukazigura. Ndetse n’inzego zacu z’umutekano, ibikoresho bakoresha byose barabigura […] Dutekereza ko haramutse habaye uburyo bw’uko twakora ibyo bikoresho muri iki gihugu twabikora, icyangombwa ni uburyo bikurikiranwa, bigenzurwa, bigakoreshwa imirimo yabyo, bikabaho bakabikoresha.”

Bimwe mu bivugwa mu itegeko

Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda

Iri tegeko risobanura ko gutunga imbunda ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, amasasu n’ibindi bijyana nabyo, rwishyurirwa buri mwaka amafaranga agenwa n’Iteka rya Perezida.

Polisi y’u Rwanda yahawe uburenganzira bwo kwambura by’agateganyo cyangwa burundu uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda n’amasasu yazo iyo bikoreshejwe mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa mu buryo bushobora guhungabanya umutekano rusange.

Ibyo umuntu agomba kuba yujuje agahabwa uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda

Itegeko ryemerera uruhushya umuntu wujuje ibi bikurikira:

• Umuntu wasinyanye amasezerano na Polisi y’u Rwanda yemeza ko aramutse ahawe imbunda, amasasu yazo n’ibindi bijyana na byo atazabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko;

• Abagenzi bafite icyemezo cya Leta y’Igihugu cyabo, cy’uko imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo bigenewe gukoreshwa nabo ubwabo gusa;

• Ibigo by’abikorera bishinzwe gucunga umutekano.

Mu byo asabwa kuba afite harimo n’ icyemezo cya muganga wemewe na Leta cy’uko atarwara indwara zo mu mutwe.

Agomba no kuba afite icyemezo cy’uko azi gukoresha imbunda gitangwa na Polisi y’u Rwanda.

Umusoro utangwa mu bucuruzi bw’intwaro biteganyijwe ko ugenwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko rigenga imisoro.

Ibisabwa umuntu ku giti cye kugira ngo yemererwe gucuruza intwaro

Iri tegeko rivuga ko kugira ngo umuntu yemererwe gucuruza intwaro agomba kwandikira ibaruwa ibisaba Minisitiri ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze, akomekaho kopi y’irangamuntu cyangwa pasiporo ye.

Agomba kandi kuba ari inyangamugayo; kuba afite nibura afite imyaka makumyabiri n’umwe y’amavuko; kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu, kuba agaragaza ko afite ububiko bw’intwaro bufite umutekano; kugaragaza ibyangombwa by’ubucuruzi; kuba adakorana n’imitwe y’iterabwoba cyangwa n’umuntu ukora iterabwoba ku giti cye.

Rinavuga ko Inama y’Abaminisitiri ari yo yemeza ko umuntu yakora ubucuruzi bw’intwaro.

Rinasobanura ko ucuruza intwaro adashobora gushyira ahagaragara mu iduka rye intwaro irenze imwe kuri buri bwoko bw’intwaro acuruza. Izindi ntwaro ziguma mu bubiko rusange aho ziteranyirizwa mbere yo gushyikirizwa umuguzi.

Iteka rya Perezida ni ryo zizagena ibyerekeye ubucuruzi bw’intwaro mu Rwanda.

 1,375 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *