ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 08 na 09 Kamena nibwo hakinwaga imikono ya nyuma yo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda ariyo ikipe ya Handaball, ikipe ikina imikino njyarugamba(Taekwondo) n’ikipe ikina  umukino wo kwiruka (Atletism). Aya makipe yose akaba yaritwaye neza muri ayo marushanwa aho ikipe ya Taekwondo yegukanye igikombe ndetse n’imidali 10 harimo 5 ya Zahabu, 3 ya Silver n’indi 2 ya Bronze.

Ikipe ya Police Handaball Club yo ikaba yarabaye iya kabiri nyuma yo gutsindirwa ku munikono wa nyuma itsinzwe n’ikipe ya APR HC.

Kuri uyu wa 12 Kamena umuyobozi w’ishami rishinzwe  imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda (HRM),Assistant  Commission  of  Police (ACP) Yahaya Kamunuga yakiriye aya makipe yose abashimira uburyo bitwaye bagahesha isura nziza Polisi y’u Rwanda mu yandi makipe.

Yagize ati “Uburyo mwitwara mu marushanwa bigaragaza ko muba mutagiye gukina ,ahubwo muba mwagiye guhiganwa,  mufite intego. Usibye iyi mikino muvuyemo yo kwibuka abakinnyi n’abandi bakunzi ba siporo bazize Genoside, n’ubusanzwe mwitwara neza, mukwiye kubishimirwa.”

ACP Kamunuga yakomeje ababwira ko gushyira hamwe nk’ ikipe aribyo bizabafasha gukomeza kwitwara neza bagatsinda.

Ati:”Nimushimisha  abayobozi nta kabuza namwe muzishima, uko mwitwara bigera ku bayobozi ba Polisi, mukomeze muheshe isura nziza igihugu na Polisi y’u Rwanda mu yandi makipe.”

Yasoje abifuriza amahirwe mu marushanwa mpuzamahanga bagiye guserukiramo Polisi muri uyu mwaka ndetse n’igihugu muri rusange.

Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana,umutoza w’ikipe ya Police Handball Club, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi uburyo buhora hafi y’amakipe yayo.

Yagize ati “Kuba  abayobozi ba Polisi  bafata umwanya bakaza  kuganiriza abakinnyi bakabashimira uko bitwaye mu marushanwa, ni ikimenyetso cyiza,byongerera imbaraga abakinnyi bagakomeza kwitwara neza.”

Bagire Alain Irene, umutoza w’ikipe ya Taekwondo yabaye iya mbere ikegukana igikombe  ndetse n’imidali  5 ya zahabu, 3 ya Silver n’indi 2  ya Bronze. Nawe yashimiye  abakinnyi be uburyo basenyera k’umugozi umwe, bakarangwa n’ikinyabupfura bakabasha kwitwara neza, ariko cyane cyane yashimiye ubuyobozi  bwa Polisi y’u Rwanda uburyo babahora hafi.

Bagire yavuze ko biteguye kuzitwara neza mu marushanwa bagiye guserukiramo igihugu ndetse na Polisi.

Yagize ati “Muri Kanama mu mukino wa Taekwondo dufite imikino mpuzamahanga tuzaserukiramo igihugu(All African Games),abakinnyi bagize ikipe y’igihugu abenshi ni abo muri Polisi,  nyuma yaho tuzitabira imikino ihuza amakipe ya Polisi mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba. Twiteguye kuzahesha isura nziza igihugu ndetse na Polisi y’u Rwanda.”

Biteganyijwe ko tariki 22 Kamena hazaba imikino ya kamarampaka hagati ya Polisi HC na APR HC hakagaragara izatwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka mu mukino wa Handball .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *