Burera:Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bakoze urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’ub Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakoresha n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge, ni muri urwo rwego Tariki 05 Ukwakira ,Polisi yifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake ,abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri  4,abarezi  babo ndetse n’abaturage bo mu karere ka Burera mu rugendo rwo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.Ni urugendo rwamaze amasaha agera kuri 2.

Nyuma y’uru rugendo hatanzwe ibiganiro bigamije gushishikariza urubyiruko ndetse n’abaturage muri rusange kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibindi byaha.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera Jean Baptiste Habyarimana  yari yitabiriye ibi biganiro.

Mu kiganiro yatanze yashishikarije urubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga gufata iya mbere rugakangurira abandi kumva neza ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse no kubagaragariza ibyo bakora bibateza imbere.

Yagize ati:”Abenshi muri mwe muracyari batoya kandi murimo kwiga, abandi mwararangije  mugomba gutegura ejo hazaza  heza .Musabwe  kujya mumanuka mukaganiriza na ruriya rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga rukamenya neza ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.”

Muri ibi biganiro Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuvugizi wayo mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana.

Mu kiganiro cye yibanze ku kugaragariza urubyiruko  ububi n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.Aboneraho no kubibutsa ko ibihano bigenerwa uwahamwe n’icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge byiyongereye,aho igihano cyavuye ku gifungo cy’umwaka umwe kikaba cyarabaye guhera ku myaka 7 kuzamuka  10 ndetse n’amafaranga y’ihazabu igeretseho.

Yagize ati”: Muzabigenzure neza nta kiza k’ibiyobyabwenge,uretse kubatera gukora ibyaha  bikabaviramo gufungwa. Mumenye ko kandi itegeko rihana abakoresha  bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge  ibihano byabyo byiyongereye,murasabwa rero kubyirinda.

Yabagaragarije ko nta tera mbere umuntu yakwigezaho yarasabitswe n’ibiyobyabwenge, ahora  afungwa kubera ibyaha  ndetse ko n’igihugu  kidindira mu iterambere.

CIP Rugigana yakomeje ashimira abaturage bo mu karere ka Burera uburyo bagaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha cyane cyane batangira amakuru ku gihe ku bantu bazwiho gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.Yabasabye kudacika intege  ahubwo bagakomeza umurego kuko urugamba  rwo kurwanya ibyaha ari uguhozaho.

Ngemba Gervais ndetse n’abaturage muri rusange bishimiye ibiganiro bahawe n’abayobozi biyemeza ko bagiye kongera imbaraga mu gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’abandi bayobozi mu rugamba rwo ku rwanya ibyaha.Bakabikora babinyujije mu bukangurambaga bwinshi mu baturage.

Bamwe mu baturage bahahwe ijambo bagaragaje ko kuba  ibihano ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge byariyongereye bishobora kugira icyo bihindura ku bantu bari bagifite umuco mubi wo kubikoresha no kubikwirakwiza.

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyarugu,  gakunze kuvugwaho kuba inzira y’abinjiza ibiyobyabwenge bitandukanye babikuye mu  bihugu by’abaturanyi.

biserukajeandamour@gmail.com

 1,167 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *