abagenzi ku magare bakanguriwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda

 

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi umurenge wa Kamembe kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ukwakira yaganirije abakora akazi ko gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kamembe. Abahuguwe bageraga kuri 68, baganirijwe ku ruhare bafite mu kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse no kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi Senior Superintendent of Police (SSP) Edouard Kizza yasabye abakora akazi ko gutwara abantu ku magare gufata iya mbere mu kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka.

Yagize ati :“Bamwe muri mwe hari amakosa mukora ateza impanuka za hato na hato harimo gutwara igare bavugira kuri telefone, gufata ku modoka igenda, kugenda bumva radio. Ayo makosa yose ashyira ubuzima bwanyu mu kaga n’abandi bakoresha umuhanda.”

Yakomeje asaba abo banyonzi kwirinda gutwara igare banyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge kuko biteza impanuka zo mu muhanda, yongeraho ko bakwiye kwirinda gupakira imizigo myinshi kuko nabyo biteza impanuka mu gihe utabasha kureba ikinyabiziga giturutse inyuma yawe.

SSP Kizza yakanguriye abanyonzi kujya batanga amakuru y’ahabera ibyaha ndetse n’ababikora mu rwego rwo gutura mu muryango utekanye.

Yagize ati: “Ntabwo umutekano ureba Polisi n’ingabo gusa ahubwo umutekano uhera ku baturage  bafatanya n’inzego z’umutekano kurwanya ibyaha, batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul yashimiye Polisi ku mikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi n’abaturage n’izindi nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Turashima imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda uburyo yegera abaturage mu rwego rwo kunoza imikorere ndetse no kurwanya ibyaha ifatanyije n’abaturage.”

Nsengiyumva yasabye abo banyonzi kurangwa n’isuku ku mubiri ndetse no kumyambaro mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yabo. Yakomeje ababwira ko  bashaka umwambaro ubaranga na nimero iranga igare(plaque) kuburyo umuturage amenya umunyonzi yahaye umuzigo we kuko biba bigaragara ku mwambaro yambaye.

Gasabo. Net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *