Ibibazo by’ingutu muri Muhondo Coffee Company Ltd, abakozi bararira ayo kwarika.

Muhondo Coffee Company Ltd ni uruganda rutunganya umusaruro wa kawa , uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Muhondo Akarere ka Gakenke Intara y’Amajyaruguru , kugeza ubu Muhondo Coffee Company Ltd iravugwamo ibibazo by’ingutu birimo gutinda kwishyura abakozi, ibintu bivugwa ko byagizwe umuco muri uru ruganda.

Gutinda kwishyura abakozi bivugwa na bande??

Iyo uganiriye na bamwe mu bakozi bakora muri uru ruganda, bavugana ikibazo cyabo agahinda kenshi aho bavuga ko kuba n’amafaranga bandikirwa ku munsi ari ukubura uko babigenza dore ko nta yandi mahitamo baba bafite ,  impamvu bavuga ko nta mahitamo baba bafite nuko bavuga ko urebye imbaraga bakoresha bakora akazi n’amafaranga bahembwa ntaho bihuriye, bakanababazwa nuko nayo baba bakoreye batayahabwa ku gihe ngo babashe gukemura ibibazo byo mu miryango yabo.

Nyirarukundo Anonsiata izina twahinduye avuga ko nubwo bakoresha imbaraga zabo bakitanga mu kazi badahemberwa ku gihe , ibintu bibadindinza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati:”tugerageza uko dushoboye ngo dukore akazi kacu neza, tugatangira kuva saa moya za mugitondo tukagasoza saa kumi n’igice z’umugoroba ubwo tuba dukoreye amafaranga 1000 Frw, urumva ayo masaha yose tuba twakoresheje imbaraga nyinshi ariko igihe cyo guhembwa cyagera tugategereza amaso agahera mu Kirere”

Undi mukozi twaganiriye utarifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yemwe akavuga ko adashaka ko ahindurirwa amazina, yatangarije ikinyamakuru gasabo.net ko Atari ubwa mbere gutinda kwishyurwa muri uru ruganda  ahubwo byabaye nk’umuco.

Ati:” gutinda kwishyurwa muri uru ruganda byabaye nk’umuco , batwishyurira igihe babishakira, nkubu baturimo amezi atatu, ukwezi kwa Mata,Gicurasi na Kamena ayo mezi yose ntabwo turayishyurwa kandi tuba dufite byinshi byo gukora murugo dore ko tuba twahavuye tugiye gushaka igitunga imiryango yacu”

Uyu mukozi akomeza avuga ko uretse kuba batarahembwa aya mezi twavuze haruguru, bishobora kuba atariyo yonyine dore ko bishoboka kuba hari abandi bakozi bashobora kuba batarishyurwa ukwezi k’Ugushyingo ndetse n’ukuboza mu mwaka ushize wa 2021.

Ikinyamakuru gasabo.net cyashatse kumenya icyo umuyobozi mukuru w’uruganda ari nawe Nyirarwo Bwana Habyarimana Jean Nepomuscene avuga kuri iki kibazo maze mu bwishongozi bwinshi atubwira ko ikibazo Atari ugutinda kubishyura ahubwo  ikibazo yaba hari abakozi yambuye.

Ati:”Niba hari abakozi bababwiye ko nabambuye abe aribwo mukora iyo nkuru, naho gutinda kubishyura nahuye n’impinduka z’ibihe, nshobora kutishyura abakozi Miliyoni eshatu, nkaba mfite aho ntanga miliyoni icumi”.

Ese ubwo kutishyura abakozi akoresha yaba yishingirije iki??

Nkuko twabibabwiye tuganira ku murongo wa Telephone yatubwiye ko ashobora kuba afitiye abakozi be Miliyoni eshatu nyamara afite aho atanga Miliyoni icumi, ibintu bishobora gufatwa nk’ubwishongozi ashaka kwerekana ko gutinda kwishyura nta kibazo abibonamo kandi hari aho yatanze amafaranga aruta ayo yagakwiye kwishyura abakozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo Gasasa Evergiste tuganira ku murongo wa telephone yatubwiye ko iki kibazo cyo kuba hari abakozi batinze kwishyurwa muri uru ruganda  atakizi.

Ati:”icyo kibazo cy’abakozi  batinze kwishyurwa ntabwo tukizi haramutse hari abahari twabagira inama yo gukora urutonde rwabo ndetse n’amafaranga baberewemo y’umwenda bakaruzana k’Umurenge tugakurikirana ikibazo cyabo ”.

Ese ubundi uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd abaturage baruturiye barwungukiraho iki??

Nkuko bizwi mu gihugu hose ko barwiyemeza mirimo n’abanyenganda bagira uruhare mu iterambere ry’abatuye aho ibikorwa byabo biherereye, twaganiriye n’abaturage begereye uru ruganda badutangariza ko uretse kuba hari abahabwa akazi kandi nabwo ntibishyurwe ku gihe, ntarindi terambere bagezwaho n’uru ruganda.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho inkuru icukumbuye yerekana ko Habyarimana Jean Nepomuscene hari ibindi bikorwa bye bidafututse akora bitarajya ku karubanda.

Gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *