Uburengerazuba: Polisi yafashe abacuruzi bari banyereje imisoro irenga miliyoni 3 kuri caguwa

Muri izi mpera z’icyumweru nibwo Polisi yakoze igikorwa cyo gufata abacuruzi babiri bakomoka mu turere twa Rubavu na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni nyuma y’amakuru yaturukaga mu baturage avuga ko aba bacuruzi bakura  imyenda n’inkweto bya Caguwa mu gihugu cy’abaturanyi bakaza kubicuruza mu buryo bwa magendu.

Abafashwe ni Murebwayire Centhia w’imyaka 39, mu nze ye iri mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi Polisi yamusanganye amabalo 13 angana n’ibiro 585 by’imyenda ya caguwa  .

Twizerimana Jeremie w’imyaka 23 utuye  mu karere ka Rusizi yafatanywe ibiro 15 by’inkweto za caguwa,afatirwa mu murenge wa Kamembe.

Murebwayire yafashwe ku mugoroba wa tariki 13 Ukwakira naho Twizerimana afatwa mu gitondo  tariki 14.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira yavuze ko kugira ngo aba bacuruzi bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Aho bamenyejeje inzego za Polisi ko hari abantu bacuruza imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.

Yagize ati:”Abaturage bari bamaze iminsi bafite amakuru ko uriya mudamu acuruza caguwa rwihishwa,twagiye iwe turamusaka,mu nzu ye tuhasanga amabalo 13 y’imyenda ya caguwa.Uriya Twizerimana we yafatiwe muri bariyeri ya mugitondo kuko twari dufite amakuru ko ari bunyure muri uriya muhanda Kamembe-Bugarama.”

CIP Gasasira akangurira abaturage gucika ku muco wo kunyereza imisoro ya Leta,kuko umucuruzi udasora aba adindiza Igihugu mu iterambere.

Yagize ati:”Buri muntu wese azi neza ko ku gira ngo igihugu gitere imbere bituruka ku misoro y’abenegihugu, by’umwihariko nk’igihugu cyacu nta wundi mutungo kamere dufite.”

Yakomeje ashimira ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu kurwanya ibyaha cyane cyane ubucuruzi bwa magendu bukunze kugaragara mu turere two mu ntara y’Uburengerazuba.

Ikigo k’Iguhugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) kivuga ko ku ibalo imwe y’imyenda ya caguwa idasoze, umucuruzi aba anyereje amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 250.

Ni mu gihe ikiro kimwe k’inkweto za caguwa cyo gisora amafaramga arenga ibihumbi 4 na 380.

RRA ivuga ko aba bacuruzi bombi bari banyereje imisoro irenga  miliyoni 3 n’ibihumbi 300.

Ibicuruzwa byafashwe byashyikirijwe ishami rya Polisi rirwanya ubucuruzi bwa magendu, naho abacuruzi bo bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB).

 1,077 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *