Ministiri Nduhungirehe abona kwambara utujipo tugufi nta kibazo kirimo.

Imyambarire y’abakobwa ni kimwe mu bintu bikunze kugarukwaho cyane mu Rwanda n’ingeri z’abantu zitandukanye yaba abakiri bato cyangwa abakuze . Abakobwa bakunze kuvugwaho ‘imyambarire itajyanye n’umuco nyarwanda’ ariko Ministiri Nduhungirehe we asanga iyi nkeke abakobwa bahozwaho yararambiranye, ikwiye kurangira.

abakunda gutungwa agatoki mu kwambara imyenda bavuga ko itajyanye n’umuco ni abanyeshuri biga mu mashuri y’isumbuye.

Ibi ariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier  we siko abibona kuko asanga bitajyanye n’igihe tugezemo. Abinyujije ku rukuta rwe  rwa Twitter ye yagize ati: “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo.”

Akomeza avuga ko ikibazo Atari uwo mukobwa n’imyambarire ye, ahubwo ngo ikibazo ni umugabo umuhozaho amaso amugenzura ndetse amugenera ibyo yambara. Mu magambo ye yagize ati “Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara.”

Biseruka jean d’amour

 2,357 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *