Uwahoze ari depite muri EALA Ndikuryayo Straton aho kwishyura abo yambuye aririrwa mu binyamakuru asebya abadafite aho bahuriye n’imanza ze

Uyu mugabo Ndikuryayo Straton ,wahoze ari depite  muri  EALA, kuva muri 2007 kugera  2017,ibyo yakoze ni agahomamunwa  .Amakuru yizewe agaragaza ko  yambuye abaturage benshi harimo aba bakurikira :Uwitwa Benerugaba Patrick, yamwambuye Miriyoni Ijana na Mirongo Ine z’amanyarwanda ( 140.000.000 frws).Ntazinda Hussein, yamuhuguje agera Miriyoni Mirongo Irindwi n’Umunani ( 78.000.000 frws)i  naho Mukashema Chantal amutwara miriyoni ishanu n’undi bivugwa ko yitwa Aimable yambuye Miriyoni Mirongo Itanu ( 50.000.000 frw), akaba ari nawe wamaze kumufatira icyangombwa cy’ubutaka (land certificate).

Abo tuvuze nuko bizwi ko bafitanye imanza nawe akaba yarabahaye   za sheki zitazigamiwe  (imwe tuyifitiye  fotokopi   nkuko muyirebera ),  akaba yaranze kubishyura ahubwo  akirwa asebya  abadafite aho bahuriye n’imanza ze nka Hon.Rwigema Pierre Celestin na Gen.Rubagumya Gacinya .

Bamwe  mu basomye  ikinyamakuru  www.therwandan.com/ki, cyandikirwa kuri murandasi  gisebya leta, batangajwe n’inkuru  yuzuye ibinyoma  yandikishijwemo  na  Ndikuryayo Straton, aharabika abadafite aho bahuriye n’umwambuzi bwe.

Bamwe bati : ‘’Umuntu muzima , yandikisha ibintu bimeze kuriya koko , ese ko tuzi ko urubanza RP 00029/2017/TB/NYGE avugamo  bariya bagabo aruburana na Ntazinda Hussein,  yabandikishije agamije iki ? »

Ese imyanzuro y’urubanza RP 00029/2017/TB/NYGE, rwasomwe  ku wa 10/05//2018 ko igaragaza ko abo bagabo avuga  ntaho bahuriye n’umwambuzi bwe.Muri iyo mikirize , urukiko ruhamya Ndikuryayo Straton, icyaha cyo gutanga sheti itazigamiwe ya Miriyoni Mirongo Irindwi n’Umunani ( 78.000.000 frws), ayiha Ntazinda Hussein ( dore imikirize y’urubanza).

Ese ko yandikishije ko atari kugenda wenyine ahubwo ko n’abo yikomye bari kweguzwa , yigeze yegura , ahubwo ko yarangije manda ye .Si amashirakinyoma ko Ndikuryayo ari umwambuzi w’umunyakinyoma cyahanuye ?

Ese ko yandikishije ko Hon.Rwigema yamujyanye muri Forex Bureau ya Gen.Gacinya , akamusinyisha kuzishyura Miriyoni 14 kandi ahawe  Miriyoni umunani 8,  icyo  si ikinyoma ?Afite gihamya ko Gen.Gacinya afite Forex ?Ni umwana se uhendwa ubwenge gutyo ku rwego yariho ?Yashyizweho imbunda se ?Yewe ni agahomamunwa.

 

Ukuri ni uko Ndikuryayo Straton afitiye ishyari n’urwango bivuye ku busa,  Hon Rwigema P Celesitini , yamwishyizemo kandi ntaho ahuriye n’ubuhemu n’ubwambuzi bwe.Hon.Rwigema ni inyangamugayo , tuvugana yatubwiye ko atamwitayeho , atitaye ku mateshwa yandikwa mu binyamakuru nka biriya , yikomereza akazi n’ubuzima busanzwe.

Ndikuryayo Straton ntabuze  ubwishyu, ahubwo yaritswe n’ingezo y’ubwambuzi .Ni gute  umuntu  ufite ubutunzi  burimo inzu y’igorofa ku Gisozi na hoteli kuri Muhazi  atishyura  abo abereyemo imyenda, ahubwo akihutira kwandikisha  abantu  mu kinyamakuru  giharabika leta .Ko twaherutse kiriya kinyamakuru , gifungwa  , we anyuzamo amakuru ate ?Ese yahuriye  he n’abacyandikamo ! Byumvikane ko biriya bigambo bisebya leta  bigitangazwamo Ndikuryayo Straton abifitemo uruhare.

 

Uwitonze Captone

 2,973 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *