Kizito na Ingabire mu mudendezo , hasigaye Mushayidi na Dr.Niyitegeka Theoneste

Bidasubirwaho Kizito Mihigo  na Ingabire Victoire batangiye  kurya no kunywa ntawe ubahagaze hejuru.Ni nyuma y’imyaka n’imyakaniko  baba  mu gihome  babona izuba  ariko ntibamenye aho ryarasiye n’aho rirengera.

Kuba batangiye  kurya no gusangira n’imiryango yabo mu byishimo bisa n’ibyabatunguye nka Petero intumwa igihe  yasohotse muri gereza aziko ari  mu nzozi  ariko ari ukuri  kumurikiwe na Nyagasani.Nubwo nabo byababereye nk’inzozi , babikesha imbabazi za Nyakubahwa Perezida Paul  Kagame.

Twizere ko n’abandi , izo nzozi nziza zizabageraho.Abo nta bandi ni Mushayidi Deo na Niyitegeka Theoneste  n’abandi bafungiye politiki.

Muri 2012 , Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiye igihano cy’Urukiko Rukuru cy’uko Deo Mushayidi afungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umudendezo, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gupfobya jenoside, kubiba amacakubili no gukoresha inyandiko mpimbano .

Dr. Niyitegeka Théoneste wigeze gushaka kwiyamamariza kuba perezida wa Repuburika mu matora ya 2003 , afungiye ibyaha bya Jenoside,  yakatiwe n’inkiko gacaca gufungwa imyaka 15.

Dr Niyitegeka Théoneste yahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’Urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gihuma rwo mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, muri Gashyantare 2008 rumukatira igifungo cy’imyaka 15.

Uwitonze Captone

 

 

 2,418 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *