ADEPR:Abakristu barasaba ubutabera kwishyuza Tom Rwagasana n’agatsiko ke amafaranga banyereje

Nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rugize abere, Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi mukuru w’iri torero na  Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije bamwe mu bakristu basengera mu itorero ADEPR, ntibanyuzwe n’ibihano bahawe.

Bamwe  mu bakristu bati ni gute :” Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya  yahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ndetse no gusubiza miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda yari yaratwaye.

 

Mukakamari Lynea  nawe  agakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri naho Mukakabera Mediatrice agahanishwa gufungwa umwaka umwe n’ihazabu yamafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu  hanyuma Bishop Sibomana na Tom Rwagasana bashinjwa  kunyereza hafi miliyari eshatu z’amanyarwanda bakagirwa abatagatifu ! »

 

Ibi ngo birimo akarengane pe n’itekinika ryo mu rwego rwo hejuru.Ngo ni gute mu bantu 12, baregwa ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, batatu gusa akaba aribo bahamwa n’icyaha.

Bigitangira Tom Rwagasana bagenzi be , ubushinjacyaha bwavuze ko abayobozi ba ADEPR bakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bakayarya mu byiciro. Mu rubanza , Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayabasubiza, ubundi abayobozi ba ADEPR bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.

Icyo gihe, Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw, yari yatanzwe n’abakirisitu kugira ngo hishyurwe umwenda urenga miliyari eshatu BRD yari yarahaye ADEPR ngo hubakwe Dove Hotel.

Bwavuze ko abaregwa banyereje aya mafaranga bishyura ibikoresho bya baringa, aho bwatanze urugero rwa miliyoni 32 zishyuwe iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi nyuma uwari ushinzwe ubwubatsi akajya kuyagaruza ngo abayobozi barayashaka.

Hari kandi amafaranga yahawe abandi batakoze imirimo, aho uwitwa Twizeyimana Emmanuel yahawe miliyoni 10 zo gusakara igisenge cya Hotel kandi byarakozwe n’abandi. Uyu yasabwe na Sindayigaya kuyasubiza yemera gutanga agera kuri miliyoni zirindwi abwiwe ko Tom Rwagasana azishaka.

Hari kandi umukozi wakoraga isuku witwa Uwimana Jean wavuze,  ko yanyuzwagaho amafaranga, aho yanyujijweho sheki zirimo iya miliyoni zirenga 200, nyuma yo kuyabikuza akaba rimwe na rimwe yarayahaga abayobozi mu ntoki, cyangwa akayaha abashoferi barimo uwa Rwagasana ngo ayabashyire, ariko ibi byarirengagijwe.

Twababwira ko mu kwiregura,  Tom Rwagasana yasobanuye ko kuba yaragiye asinya ku masheki yari abifitiye ububasha, ahubwo agasaba ko abahabwaga ayo mafaranga babazwa icyo bayakoresheje kuko we yasinyaga ibyateguwe n’abandi babishinzwe.

Niba ibi Tom Rwagasana yisobanuye byarafashwe nk’ukuri  ntawamenya.Ariko nyuma icyagaragaye nuko ,  we na bagenzi bagizwe abere. Ubuyobozi bwa ADEPR, bukaba bwarajuriye, kuko butishimiye kiriya cyemezo ndetse na bamwe mu bakristu bakaba basaba ubutabera kubishyuriza ariya mafaranga yanyerejwe batitaye ku marangamutima .

Nyirubutagatifu Vedaste

 

 

 

 1,838 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *